Hashize imyaka ibiri Miss Umunyana Shanitah afatanyije n’urundi rubyiruko batangije urubuga rwo gucururizaho bise ‘Sangapesh’, rugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Uru rubuga rukorera kuri murandasi, rukorana na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakora ibintu bitandukanye birimo imyenda, inkweto n’ibiribwa ariko bitangirika.
Ni kenshi uzabona umuntu ugiye mu mahanga afite imizigo myinshi, akenshi itari iye ahubwo yaragiye atumwa n’abantu batandukanye bashaka bya bintu bikorerwa mu Rwanda.
Nubwo iyi ari serivisi abantu bahana kenshi cyane ariko usanga igoye kuko hari ubwo ituma umuntu agendana imizigo myinshi mu buryo atari yateguye.
Isoko rya Sangapesh ryaje kuruhura abantu iki kibazo kuko ryiganje hanze y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bibamo Abanyarwanda benshi usanga bakeneye bya bicuruzwa n’ibindi bintu by’iwabo ariko biri kure yabo.
Miss Umunyana Shanitah yasobanuye ko bajya gutangira ‘Sangapesh’ bari bamaze kubona ko abantu baba hanze by’umwihariko Abanyarwanda, bagorwa no kubona ibikorerwa mu Rwanda, bifuza kugira umusanzu batanga mu kubibagezaho.
Ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga ko benshi mu Banyarwanda baba hanze batabona uburyo buboroheye bwo kubona ibikorerwa iwacu.”
“Nibwo twatekereje kuzana uru rubuga turavuga ngo kuki umuntu uri muri Amerika yatuma umuvandimwe ngo amwoherereze ibintu, kuki se tutamufasha kugira ngo bimugereho mu buryo bwihuse kandi vuba binafite n’ubuziranenge.”
Kugeza ubu abantu bacururiza kuri ‘Sangapesh’ ni 15 muri bo 60% ni urubyiruko, rukora ibintu bitandukanye ariko rutari rufite uburyo bwo kubigeza mu mahanga mu buryo bwihuse.
Miss Umunyana avuga ko urubyiruko bakorana hari ibyo ruri kungukira mu bikorwa byabo nko kuba babafasha kumenyekanisha ibyo bakora no kubigeza ku bakiliya bo hanze.
Ati “Urubyiruko dukorana rwunguka byinshi cyane kuko tutaratangira gukorana nabo ntabwo bari bafite uburyo bworoshye bwo kugira ngo abakiliya bari hanze bamenye ibyo bakora.”
“Twaje nko kubabera ikiraro cyo kumenyekanisha ibyo bakora, kubigeza ku bakiliya vuba no kubafasha kubigeza ku miryango y’abakiliya.”
Abantu bagurira kuri ‘Sangapesh’ mu buryo buhoraho ni 20 bagaruka buri kwezi, iyo hajeho n’abashya baba ari 30 biganjemo abo mu bihugu byo hanze.
Miss Umunyana avuga ko bakurikije uko batangiye hari intambwe bateye gusa bagenda bazitirwa no kuba abantu bataragira icyizere cyo hejuru ko bashobora kugurira kuri murandasi, bakumva ko bizatinda cyangwa bazahabwa ibitandukanye n’ibyo baguze.
Ati “Hari nk’abakiliya n’abo ducururiza bataragira icyizere kiri hejuru cyo gucururiza kuri murandasi. Navuga ko ari icyizere kikiri hasi ariko ubwo ku Isi ikoranabuhanga riri kugenda ritera imbere, bazagenda batugana.”
Yakomeje avuga ko bakorana n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zibafasha gutanga serivisi zinoze.
Ati “Nabamara impungenge twe dukorana n’inzego za Leta zibishinzwe nka RDB na MINICOM, mu kubagezaho ibicuruzwa by’umwihariko dukorana na RwandAir na DHL.”
“Dufite uburyo bwihuse, bworoshye kandi bwizewe ko ibicuruzwa byabo byabageraho bimeze neza kandi bigifite ubuziranenge.”
Iyo utumye ikintu kuri ‘Sangapesh’ uri mu Rwanda bakikugezaho hagati y’iminota 20 n’amasaha umunani naho hanze ni ukuva ku minsi itatu kugeza kuri 14, bitewe n’aho uri.