Search
Close this search box.

Amata yabyaye amavuta: Umulinga arakataje mu mitako ikorwa mu myanda ya plastique i Kigali

1a2ff5df de3b 41fb 8619 ddd136e5b65a 2

Sonia Umulinga w’imyaka 24 arakataje mu rugendo rwo gufasha igihugu guhangana n’ibyangiza ibidukikije, abyaza umusaruro ibikoresho bya plastique binyanyagizwa hirya no hino, akabikoramo imitako myiza.

Uru rugendo Umulinga yarutangiye mu mezi arindwi ashize, ubwo yashingaga ikigo Plastic Craft, kigamije kubyaza umusaruro ibikomoka kuri plastique, bikaba isoko y’iterambere aho kuba ibishyira isi mu kaga byangiza ibidukikije.

Uyu mukobwa akorera mu mujyi wa Kigali, aho afatanyije n’abagore bo mu miryango itishoboye bakusanya ibikoresho byajugunywe bikomoka kuri plastique, bakabikoramo ibindi bikoresho by’ingirakamaro.

image 11
Sonia Umulinga yashinze Plastic Craft yifuza gukemura ikibazo cy’imyanda itezwa na plastique

Umulinga yabwiye KURA ko uretse kuba bimwinjiriza bikaninjiriza abo bagore bo mu miryango itishoboye akorana nabo, ni ikindi gisubizo mu guhangana n’iyangizwa ry’ibidukikije kuko plastique ari kimwe mu byangiza ibidukikije.

Igitekerezo cyo kwiyegurira ibidukikije cyatangiye mu 2020 ubwo yatemberaga mu gace atuyemo, akabona imyanda ikomoka kuri plastique inyanyagiye hirya no hino. Nk’umuntu wigaga ibijyanye n’ibidukikije muri Kaminuza, yabonye ko hari icyo yakora ngo uwo mwanda ufatwa nka kabutindi mu gihe wakomeza kunyanyagizwa ahabonetse hose, ubyazwemo umusaruro ufite abandi akamaro.

image 12
Akore imitako itandukanye umuntu ashobora gushyira iwe

Byabaye amata abyaye amavuta kuko Umulinga asanganywe ubumenyi mu bijyanye no gukora imitako.

Ati “Dukora imitako ivuye mu myanda ya plastique igenda ikusanywa hirya no hino muri Kigali. Nishimira gukorana n’abandi bagore cyane cyane abafite amikoro aciriritse kuko nzi uburyo bagorwa no kubana ibyangombwa nkenerwa. Nashaka kubafasha no kubera ingabo mu bitugu.”

Nyuma yo gushinga Plastic Craft, Umulinga yitabiriye amahugurwa atandukanye agamije kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato, kugira ngo arusheho kunoza umushinga we.

Ati “Icyamfashije kugera ku ntego zanjye ni ugukorera hamwe. Iyo ufite abo mukorana bafite umuhate wo kugera ku ntego zanyu, ni ikintu gikomeye. Muri ibi dukora by’imitako, ni ingenzi cyane guhora mwiyungura ubumenyi kugira ngo ireme ry’ibyo mukorere rihore riri hejuru, bihangane n’ibindi ku isoko ry’umurimo.”

image 13
Yifuze gukora imitako idasanzwe kandi afatanyije n’abagore bo mu miryango itishoboye

Nubwo kugeza ubu ibikorwa bigenda neza, Umulinga yavuze ko nta rugendo rubura imbogamizi.

Ati “ Ntabwo nterwa ubwoba no kuba iki gice dukoramo kiganjemo abagabo kuko mbizi neza ko abagore bashoboye kandi by’umwihariko mu Rwanda, abagore bahawe rugari. Igikenewe ni ukubyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Umulinga yavuze ko bashaka kwagura ibyo bakora bikarenga gukora imitako, ahubwo bagakora n’ibindi byinshi byifashishwa mu birori bitandukanye.

Ikindi ni ugushaka uburyo bakwagura ibikorwa byabo , bikava kuri plastique ahubwo bikajya no mu gukora ibindi bikoresho bitangiza ibidukikije.

image 14
Plastic Craft ikora ibikoresho bitandukanye

Soma: Akora ‘Amaroza’ amara umwaka adasaza|| Yabihereye kuri Instagrams

Soma: Ibigo bitanu biciriritse by’urubyiruko biri guhindura imitangire ya serivisi mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter