Mu myaka mike ishize, ibigo bito n’ibiciriritse bitangijwe n’urubyiruko mu Rwanda byariyongereye, bivuka amanywa n’ijoro nyuma y’intego za Guverinoma zo gushyigikira urubyiruko no kurugira umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Twatangiye kubona ibigo by’urubyiruko bishibuka buri munsi, bizanye udushya mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, ku buryo biri gushyira ku gitutu ibindi bigo n’inganda byari bimenyerewe.
Ibi ni bimwe mu bigo biciriritse by’urubyiruko, bifite ahazaza heza mu Rwanda ukurikije umwihariko byazanye
Schoolnest
Schoolnest ni sosiyete yashinzwe na Karegeya Jean Marie Vianney, ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu micungire n’imikorere y’amashuri mu Rwanda. Ni urubuga rukubiyemo serivisi zitandukanye zitangwa n’amashuri mu buzima bwa buri munsi, ku buryo byoroha gukurikirana abanyeshuri haba mu masomo, imyishyurire, ibizamini, imikoro yabo, imikorere y’abarimu n’ibindi.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga Karegeya yabutekerejeho ubwo yari mu mwaka wa nyuma muri Adventist University of Central Africa (AUCA), agamije gufasha ibigo kunoza imikorere na serivisi bitanga.
Schoolnest ifite intego yo gufasha ibigo by’amashuri kwimurira serivisi zabyo mu ikoranabuhanga, bikava ku buryo gakondo amashuri yakoreshaga, bityo bikagabanya umwanya byatwaraga mu mitangire ya serivisi, imikurikiranire y’imirimo y’ikigo n’ibindi.
Kuri uru rubuga, ibigo bishobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuhakorera serivisi zijyanye n’icungamutungo, gukora no gutegura indangamanota z’abanyeshuri, ibijyanye n’imiyoborere y’ishuri, itumanaho hagati y’abanyeshuri n’abayobozi n’ibindi.


Talent Match
Talent Match ni ikigo cyashinzwe mu 2019 gifite intego zo gutahura impano z’urubyiruko no kuzikurikirana binyuze mu kubongerera ubumenyi n’amahugurwa, ku buryo babasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Allen Kendunga washinze akaba anayobora icyo kigo, avuga ko bakorana n’amashuri makuru atandukanye mu Rwanda, mu gutegura no gutanga amahugurwa ku rubyiruko, kugira rujye ku isoko ry’umurimo rufite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe.


Mulika Farms
Mulika Farms, ni ikigo cyashinzwe na Hervé Girihirwe afatanyije na Leon Karekezi gifite intego zo guteza imbere abahinzi baciriritse kibagezaho amakuru y’ingenzi ku buhinzi cyane cyane mu bijyanye no kugurisha umusaruro wabo.
Bashinze icyo kigo nyuma yo kubona uburyo abahinzi bo mu turere nka Rulindo, Gakenke, Musanze, Nyabihu na Rubavu bagurisha umusaruro wabo ku giciro gito kubera kutagira amakuru ku biciro biri ku masoko, bakubikwaho urusyo n’abakomisiyoneri b’abacuruza, baza bakabagurira ku giciro gito hanyuma bakajya kugurisha uwo musaruro ku giciro kinini.
Mulika Farms yazanye porogaramu ya telefone aho abahinzi bafungura konti, bakabasha kumenya amakuru ku biciro bya buri gihingwa bafite, ku buryo bibafasha mu kugurisha nta we ubahenze.
Ibi bifasha abahinzi mu byo bakora, bakaba bamenya igihe umusaruro wabo ukwiriye kugurishirizwa, aho bawugurishiriza hari ibiciro byiza ndetse bikanabafasha mu igenamigambi ryabo mu gihe kiri imbere.


Urujeni Project
Umushinga Urujeni Project, ufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe kwibumbira mu matsinda bagahabwa amakuru na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bafashwe kwiteza imbere. Muri uyu mushinga kandi abo bakobwa bahabwa ubumenyi ku bijyanye no kwita ku bana babo.
Aimee Laetitia Umubyeyi watangije uwo mushinga, intego ye kwari ugufasha abakobwa babyarira iwabo kongera kwigirira icyizere cy’ubuzima, ndetse no kubafasha kwigobotora ingorane banyuramo nyuma yo kubyara.
Smart Ikigega
Smart Ikigega ni ikorabuhanga ryahanzwe na Emmanuel Karangwa afatanyije na Joselyne Nisingizwe. Rifasha guhuza amakuru y’ubuhinzi n’ay’indi zindi nzego byuzuzanya mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwo rwego rwasigaye inyuma.
Binyuze kuri iri koranabuhanga, abahinzi bahuzwa n’abaguzi, bakabona n’andi makuru ajyanye n’ubuhinzi ku buryo bibafasha kunoza ibyo bakora.

Soma: Imishinga y’ikoranabuhanga mu by’imari yo kwitega mu Rwanda rwa 2023