Search
Close this search box.

Uko Smart Classroom zazamuye imitsindire y’abiga siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda

054a9318 1

Ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu nguni zose z’ubuzima. Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko, rukomeje kwegerezwa ibikorwa remezo byose nkenerwa, kugira ngo babashe kuribyaza umusaruro haba mu kazi, no mu buzima busanzwe.

Amahirwe nk’aya yegerejwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, riherereye mu Karere ka Kayonza.

Bishimira ibyiza bamaze kunguka nyuma yo kubakirwa ibyumba byifashishwa mu kwigisha amasomo y’imibare na siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga, smart classrooms.

054a9318
Ikoranabuhanga rizajya rifasha abanyeshuri kwiga neza ndetse rinafashe abarimu kwigisha

Ni ibyumba byubatswe na Mastercard Foundation kugira ngo biteze imbere uburezi, by’umwihariko bifashe abiga siyansi bagorwaga no kubona uko biyungura ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga.

Byanubakiwe abafite ubumuga bwo kutabona, bagorwaga n’imyigire yabo kuko isaba ibikoresho bijyanye n’ubumuga bwabo.

Tuyizere Saidi wiga imibare mu mwaka wa kabiri, yavuze ko smart classroom bubakiwe yahinduye imyigire yabo mu buryo bugaragara.

054a9446
Abanyeshuri biga siyanse basobanuriye abayobozi uko Smart Classroom ibafasha mu mitsindire yabo

Mbere bagiraga imbogamizi mu kubona ibitabo bya siyansi, ariko aho aya mashuri aziye, ibyo badafite mu buryo bw’inyandiko, bifashisha ikoranabuhanga bakabishakisha hirya no hino.

Ati “Nkatwe twiga siyansi bidufasha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye, aho turikoresha dushakisha ibitabo cyangwa tukihuza kuri rya koranabuhanga ku buryo twigira hamwe, tugasangizanya ubushakashatsi mu buryo bworoshye.”

“Ikindi abenshi muri twe twarangizaga tutazi ikoranabuhanga none ubu ujya kwigisha nibura ufite ubumenyi bwinshi ku ikoranabuhanga kuko uba wararibonye hano.”

Ayingeneye Lenatha ufite ubumuga bwo kutabona, we yishimira ko ubu abasha kubika amajwi ya mwarimu mu gihe ari kubigisha, bakayifashisha basubiramo amasomo.

Ati “Ubusanzwe twahuraga n’imbogamizi zo kwandika iyo mwarimu yabaga avuga none ubu badushyiriyemo imashini igenewe abafite ubumuga, ku buryo natwe tubasha kwiga neza nk’abandi.”

054a9428
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona ntibahejwe inyuma kuko bazajya babasha gukoresha iri koranabuhanga

Nsengiyumva Jean Damamscene na we afite ubumuga bwo kutabona. Yiga mu mwaka wa kabiri mu ndimi.

Yavuze ko smart classroom bubakiwe yabafashije gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo, birimo kutagira aho bandikira.

Ubu mudasobwa zabo zihariye zibafasha mu myigire n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ati “Hari porogaramu nyinshi tutagiraga zidufasha kwiga, byatumaga tubona amanota make cyangwa se tukaba twanatsindwa, aho bikemukiye rero amanota yariyongereye dutangira gutsinda.”

054a9432
Kuri ubu bashobora gukurikirana amasomo bayumva mu gihe abandi basoma

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ikoranabuhanga, Nduwingoma Mathias, we yavuze ko smart classroom zubatswe kugira ngo zifashe abiga siyansi kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga ngo kuko bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Icyo byahinduye ku banyeshuri bacu n’abarimu ni ukugera ku bantu benshi, ubu umwarimu ntakivunika cyane iyo yakoresheje smart classroom, ikindi abanyeshuri bacu ni abarimu b’ejo hazaza bazajya kwigisha mu mashuri yisumbuye rero bakeneye ko iryo koranabuhanga bazasanga ku bigo bazagenda bazi kurikoresha kuko ahenshi rihari mu mashuri.”

054a9479
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bafite uburyo bwo kujya bafata amasomo biciye mu ikoranabuhanga

Rurangirwa David ushinzwe ibikorwa bya Mastercard Foundation mu Rwanda, yavuze ko bizera ko uburezi bufite ireme buturuka ku mwarimu, ari nayo mpamvu bagerageza kwita ku biga uburezi kugira ngo babone ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga ngo ribafashe mu myigishirize.

Yakomeje avuga ko impamvu bubatse izi smart classroom, bizera ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu kuzamura imyigire y’umunyeshuri n’umwarimu.

Yavuze ko Mastercard Foundation yashoye mu burezi n’ubumenyi mu ikoranabuhanga kugira ngo bifashe abarimu n’abanyeshuri kurushaho guteza imbere siyansi.

Kuri ubu Mastercard Foundation ifatanyije na AIMS Rwanda bamaze guhugura abarimu 6256 bigisha siyanse bo mu bigo bisaga 400 byo mu turere 14 two hirya no hino mu gihugu, banubatse smart Classroom mu bigo byo mu mashuri yisumbuye hagamijwe guteza imbere siyansi, by’umwihariko ku mwana w’umukobwa.

054a9631
David Rurangirwa ushinzwe ibikorwa bya Mastercard Foundation mu Rwanda yavuze ko ibikorwa by’iterambere bakora bigamije guteza imbere siyanse
054a9324
Nduwingoma Mathias wigisha muri Kaminuza yavuze ko bishimiye Smart Classroom bahawe na Mastercard Foundation
054a9487
Akanyamuneza kari kose ubwo bafunguraga aya mashuri
054a9580
054a9496
054a9445
054a9442
054a9359 1
054a9295

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter