Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Batabaye umwangavu wari ugiye kwiyahura kubera gutwita: Uruhare rwa JoCare mu guteza imbere urubyiruko

community 2

Mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Jerome Nshimiyimana yamenye amakuru y’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva, wari mu migambi yo kwiyambura ubuzima nyuma yo gufatwa ku ngufu agaterwa inda.

Jerome Nshimiyimana nk’umuganga akaba nyir’umuryango JoCare ugamije gutanga amakuru y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yumvise agomba kugira icyo akora, uwo mwana w’umukobwa agafashwa.

Ibibazo by’abana b’abakobwa baterwa inda nyuma yo gusambanywa mu Rwanda bikomeje kwiyongera, aho imibare igaragaza ko abakobwa batewe inda bavuye kuri 17,337 bakagera ku 23,000 mu 2021.

Gutwara inda ku mwana w’umukobwa utishoboye ni ihurizo rikomeye, bikarushaho kuba bibi ku mwana ufite ubumuga, ariyo mpamvu uyu mukobwa Nshimiyimana yafashije, yumvaga igisubizo asigaranye ari ukwiyahura.

1l7a0452 scaled 1
Uru rubyiruko rwashinze JoCare rwemerako hari amakuru menshi ajyanye n’imyororokere abantu babana n’ubumuga badahabwa

Nshimiyimana yabwiye KURA ko yashatse uburyo ahura n’uwo mwana w’umukobwa mu buryo bushoboka bwose.

Ati “Yatewe inda mu gihe cya Covid-19, byongeye nta n’amakuru ku buzima bw’imyororokere yari afite kubera ubumuga. Nasanze yihebye, ari gutekereza kwiyahura.”

Nshimiyimana yiyemeje gufasha uwo mukobwa abinyujije muri JoCare, umuryango uharanira ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere agera kuri buri wese, mu rwego rwo gufata ibyemezo bya nyabyo ku buzima bwabo.

1l7a0455 scaled 1
Hari amahugurwa menshi bagenda batanga mu bigo by’amashuri

Uwo mukobwa yafashijwe kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere biherekejwe na serivisi zo kwa muganga zihabwa umubyeyi utwite, ndetse no kumuba hafi muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Ati “Nyuma y’amezi tumuri hafi, yaje kubyara umwana umeze neza. Yarishimye cyane yiyemeza kurera uwo mwana abifashijwemo n’umuryango.”

Uru ni urugero rwiza rw’umusaruro wa gahunda zigamije guteza imbere abaturage binyuze mu kubona amakuru y’ukuri ku buzima bwabo, bikabafasha mu rugendo rw’iterambere.

community 1 scaled 1
Bifiza guhindura ubuzima bw’abakiri bato babaha amakuru nyayo kandi y’ukuri

Ni inzira JoCare yiyemeje gukomeza mu guhangana n’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda kubera kubura amakuru ku buzima bw’imyororokere. Bashyizeho urubuga rwa internet ndetse na porogaramu ya telefone, imikino itandukanye (games) byose bigamije gutanga amakuru y’imyororokere ku rubyiruko.

Byagaragaye ko hari urubyiruko rwinshi rushukwa cyangwa rukishora mu bikorwa runaka nk’imibonano mpuzabitsina, kuko nta makuru ahagije rufite ku bijyanye n’imyororokere.

1l7a0683 scaled 3

JoCare itanga ubu bufasha mu buryo bworoshye ku buryo urubyiruko rubona urubuga rwo kuganiriramo ibibazo bitandukanye rufite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mu gihe bamaze kugira ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bibafasha gufata imyanzuro ya nyayo, bazi buri mwanzuro n’ingaruka zawo.

Nshimiyimana avuga ko uru rugendo batangiye nubwo rurimo imbogamizi, badateze kuruhagarika kuko bamaze kubona ko rufitiye umuryango nyarwanda akamaro, by’umwihariko gufasha abafite ubumuga kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

4. jocare online shop1
JoCare itanga serivisi zitandukanye zigamije kwigisha ibijyanye n’imyororokere
1. jocare e learn board 4
Urubuga rworohereza abafite ubumuga bwo kutumva
1l7a0222 scaled 1
Dr. Jerome Nshimiyimana washinze JoCare
2. jocare puzzle 2 1 jpg 1
Hari imikino itandukanye ifasha abantu kwiga
3. jocare playing cards 3 jpg 1
Hari umukino w’amakarita ugamije gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere
4. jocare online shop2 jpg 1
4. jocare online shop2 1

Straight out of Twitter