Search
Close this search box.

‘Summer’, igihe dukwiriye kurushaho kubyaza umusaruro nk’urubyiruko

Igihe benshi baba bategereje n’ubwuzu bwinshi kigezemo hagati. Kizwi nk’Impeshyi cyangwa Icyi mu rw’iwacu, ariko ibwotamasimbi bakacyita “Summer.”

Ni igihe cyiza cyo kuruhuka no gutembera kuri benshi aho usanga kijya gutangira barateguye amakabutura n’ingofero byo kwambara ku mucanga bumva amahumbezi yo ku mazi, abandi bagategura ibikenerwa mu kuzamuka imisozi, gusura za pariki n’ahandi hantu nyaburanga bakunda.

Ni igihe kiryohera benshi mu bigize umwaka aho nko muri iki gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga riteye imbere uba usanga bigaragarira mu mafoto n’amashusho azinyuzwaho.

Ntitwarenza ingohe ibirori biba mu gihe cy’impeshyi, byaba ibishingiye ku muco nk’ubukwe, Umuganura ndetse n’ibindi bihuza abahanzi n’abafana babo aho usanga muri ibi byose haba higanje umubare munini w’urubyiruko.

Mu Rwanda haba ibihembwe bibiri binini bikubiyemo icy’imvura n’icy’izuba ari na cyo urubyiruko rwita “summer” bagakunda kucyungukiramo byinshi birimo kwidagadura no kuruhuka mu gihe kiriya cy’imvura usanga bamwe baba bahugiye mu masomo no mu bindi bikorwa bitandukanye byo gushakisha ubuzima.

Impeshyi ni igihe cyiza cyo guteza imbere imibanire n’abandi, gusurana no kunguka inshuti nshya.

Uretse ibikorwa byo kwishimisha iki gihe cya ‘summer’ cyafasha mu guhashya ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe

Muri iki gihe, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, usanga urubyiruko rwugarijwe n’ikibazo cy’agahinda gakabije no kwigunga, biturutse ku kutabasha guhura n’inshuti zabo, kutabona ibyo baba biteze ku babyeyi, igitutu cy’amasomo n’ibindi bitandukanye biviramo ubuzima bwabo bwo mu mutwe kwibasirwa n’umuhangayiko n’ibindi bibazo.

Impeshyi ni igihe cyiza cyo gusiga ibyo byose inyuma, umuntu akumva abohotse maze akiyubakamo ubudaheranwa.

Kuryoherwa n’impeshyi rero ntibikwiye gutekerezwa gusa mu kujya ku mucanga ku mazi, ni na ngombwa kongeramo ibyafasha imikaya kongera gukora neza nko kuzamuka imisozi ndetse no gukora ibikorwa by’imyitozo ngororangingo kuko bizanira inyungu ubigize kabone nubwo yaba yabikoze yinezeza.

Impeshyi kandi ni igihe cyiza cyo kwiga amasomo y’ubuzima utayavanye mu ishuri no mu kazi, ukarushaho kuyungukiramo byinshi aho kuyihindura igihe cyo gusabikwa n’inzoga n’ibindi bisindisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter