Search
Close this search box.

Ibanga ryafasha ingimbi kuzavamo abagabo bahamye

Umunyarwanda yarateruye ati “Uburere buruta ubuvuke!” Uyu mugani ugaragaza ukuntu ubyaye umwana ugaterera iyo, akarerwa n’undi akamutoza umuco n’ibindi byatuma azavamo umuntu nyamuntu.

Iby’uyu mugani Rev. Pst Alain Mugani yabimenye kare atangira gutoza abana be ibintu bitandukanye kuva bakivuka ku buryo ubuvuke bwabo n’uburere byose yabashije kubijyanisha.

Alain Numa ubusanzwe ni umugabo wa Pasiteri Umurerwa Jacqueline babyaranye abana bane.

Mu rugo kwa Alain Numa usanzwe ari n’umuvugabutumwa buri mwana aba afite inshingano ze, mu byiswe Minisiteri zitandukanye. Hari ushinzwe umutekano n’ibindi.

Alain Numa mu kiganiro twagiranye, Numa yagize ati “Nka Mugisha ashinzwe Minisiteri y’irondo, ibishingwe na Cash Power. Utwo tuntu si uko ari ibintu bihambaye ahubwo ni ukwigisha umwana kuba yatangira kwiyumvamo inshingano akiri muto.. Nk’ubu iyo twabonye agashahara, tumukuriraho aye agomba gukoresha muri Minisiteri ye tukayamuha hari n’aho abika facture.”

Akomeza avuga ko uyu mwana yanadukanye gukora imirimo ababyeyi bamwe badatoza abana b’abahungu ahubwo igakorwa n’abakozi cyangwa bashiki babo.

Ati “Mugisha yadukanye ibyo guteka ubu iyo nabonye akanya ni we untekera. Buhoro buhoro yatangiye kwiga imodoka namara kugira imyaka yo gukorera uruhushya rwo gutwara bizaba byakemutse.”

Yavuze ko uyu mwana nyuma yo kubona uko mu rugo iwabo biba bimeze, yegereye se akamusaba ko hategurwa igikorwa cyafasha abana b’abahungu, ku buryo nabo bakwiga umuco wo kumenya gukora imirimo itandukanye kuko byabarinda kujya mu biyobyabwenge no gusamara cyangwa kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Yaranyeregereye ansaba ko twategura igikorwa cyo kwigisha abana b’abahungu uko bakwitwara. Ni igikorwa twise Boys to men. Bishatse kuvuga kuva mu busore ukaba umugabo ariko mu buryo bw’imitekerereze. Niyumvisemo kuba ntewe ishema no kuba umwana wanjye yagira igitekerezo nk’iki.’’

Numa yemeza ko mu gihe umwana yaba yabashije kumenya uko atwara ibyo yahawe mu rugo, n’iyo abaye umugabo bitamugora.

Yavuze ko muri iki gikorwa bateguriye abana b’abahungu bise ‘Boys to men’ bazabafasha kumenya amateka y’igihugu, imirimo y’ibanze mu rugo, kumenya uko abana na bagenzi be no kumenya uko yitwara yaba mu bukene cyangwa bukire.

Mugisha Ian Numa yavuze ko igitekerezo cy’iki gikorwa yakigize kubera uko abona mu rugo iwabo ibintu bimeze ndetse n’uko abona abandi bana bangana baba bitwara mu miryango yabo.

Ati “Igitekerezo cya ‘Boys to men’ cyaturutse ku buryo papa yagiye antoza ibintu bitandukanye birimo guteka, gutwara imodoka n’ibindi. Naramubwiye nti ese aho kugira ngo ubinyigishe njye njyenyine, wazashyizeho igikorwa cy’umwiherero w’abahungu aho tuzajyamo turi ‘abahungu tukagaruka twarabaye abantu b’abagabo’ na we arabyemera.”

Uyu mwana avuga ko indangagaciro agenderaho ari ukwiragiza Imana no kumvira ababyeyi.

Mu myaka iri imbere 20 Mugisha ashaka kuzaba ari umukinnyi wa Basketball ukomeye n’inzobere mu byo gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako zigezweho.

Iki gikorwa Alain Numa yateguye cyo kwigisha abana b’abahungu cyiswe ‘Boys to mena’ kizaba guhera 13 kugeza 19 Kanama uyu mwaka. Abana bemerewe kujyamo ni abari munsi y’imyaka 16, ariko na none batari munsi y’imyaka 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter