Search
Close this search box.

Ubundi bumenyi urubyiruko rukeneye mu Kinyejana cya 21

Ni ngombwa guha agaciro abantu bafatwa nk’abanyamwuga ndetse n’inzobere mu byo bakora, ariko kandi ntawakwirengagiza ko kwibanda mu bintu bimwe gusa kuko ari byo witwamo ayo mazina ukanga kugira ibindi bishya wiga, ari ubugwari, kubera ko isi turimo n’umuvuduko iri kugenderaho bitakwizeza kuryama ngo wiyorose kubera ko hari ikintu kimwe uzi gukora neza.

Muri iki gihe ni ngombwa ko abantu by’umwihariko urubyiruko, bahagurukira gushakisha uko bakwiyungura ubumenyi n’ubushobozi hagamijwe inyungu z’igihe kirambye.

Muri iyi nkuru, KURA yakomoje ku bintu bitanu umuntu akwiye kugiraho ubumenyi kugira ngo mu gihe ibihe byahinduka bitamuteguje, bizasange yarakenyereye kubicamo ahagaze bwuma mu gihe abatarabaye maso bazaba baririra mu myotsi.

Kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze

Ntawe uyobewe ko ibitaro, amavuriro ndetse n’imbangukiragutabara ari ibintu by’ingenzi cyane mu gihe habayeho gukomereka cyangwa kugira imvune. Ariko tubirebeye mu yindi shusho, wabyitwaramo ute uramutse uri mu gikoni utetse ukagira impanuka yo kwitema urutoki amaraso akadudubiza?

Ahari ntunateka, ariko se mu gihe uri mu myitozo ngororamubiri yawe ukagira ibyago ugahura n’imvune, wazibarwa uziganisha he?

Kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze ni ingenzi cyane kuko ushobora kwigirira umumaro mu gihe havutse ikibazo kibukeneye, haba mu rugo, mu kandi kazi ukora, mu muhanda cyangwa ahandi hahurira abantu, ukaba wafasha mu kugabanya urugero rukomeye imvune y’umuntu yari kugeraho cyangwa ugafasha mu gukumira ko uwakomeretse atakaza amaraso menshi.

Kugira ubu bumenyi bifasha mu gutuma harushaho kubaho sosiyete itekanye kandi ifashanya aho bibaye ngombwa kandi mu gihe habayeho impanuka bituma uwahuye nayo agira uko afashwa mu gihe hategerejwe ko imiti n’inzobere bimugeraho.

Ubumenyi bwo gutwara ibinyabiziga

Ikindi cy’ingenzi cyane ariko usanga abantu barenza ingohe, ni ukugira ubumenyi bwo gutwara imodoka cyangwa ibindi binyabiziga.

Abatazitunze batanafite inzozi zo kuba abashoferi usanga bakunda kwigira ba ntibindeba kuri iyi ngingo, ariko kumenya gutwara imodoka bifite akamaro gahambaye.

Ntabwo ukwiye kwitwaza kuvuga ko udafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nk’uko hari bamwe babigenderaho, bagahita bungamo ngo “nta n’imodoka ngira n’ababyeyi banjye ntibayigeze:, mbese bashaka gutanga igisobanuro cyo kutayigiraho ubumenyi.

Icy’ingenzi cyo kwitaho, ni uko uko ubyitoza kenshi bigufasha kuba ubumenyi ubifiteho butazimira, kandi si ngombwa gutegereza igihe uzagurira imodoka kugira ngo ubone gutangira kwiga kuyitwara.

Itekereze muri mu rugendo rurerure, uwari utwaye akananirwa cyangwa akagira ikindi kibazo, ubwo urugendo rwanyu ruzahagararira aho? Ese byamera bite nk’ipine ribatobokeyeho? Ntiwagakwiye kuba ufite ubumenyi bw’ibanze nibura nko kurisimbuza?  Icy’ingenzi cyo kuzirikana ni uko kuba ufite ubumenyi mu gutwara imodoka bishobora kuba ingenzi cyane mu gihe runaka ku buryo bishobora no kurokora ubuzima.

Uretse ibyo kandi, ntitwanakwirengagiza ko bishobora guhesha umuntu umugati, bitari ukubikora nk’akazi gusa ahubwo bikaba byanakorohereza kubona cyangwa gukora neza ako ufite.

Koga

Ubusanzwe bikorwa kenshi nko kwishimisha, ariko kugira ubumenyi bwo koga ni ingenzi cyane kuko bishobora gutabara ubuzima, haba mu bihe by’imyuzure, cyangwa se izindi mpanuka zo mu mazi. Byanakurokora mu gihe bibaye ngombwa ko uhungira hakurya y’amazi.

Uretse kwiga koga ku bw’impamvu ijyanye n’umutekano, binafite inyungu nyinshi mu buzima; bwaba ubwo ku mubiri nyirizina, ubuzima bwo mu mutwe ndetse no mu by’imibanire n’abandi  kandi ni ingenzi cyane ku bantu, ikigero cyose cy’imyaka baba barimo.

Bifasha mu mikorere myiza y’umutima, imikaya itandukanye ndetse koga bifasha  mu kugusha umuntu neza, ntiyibasirwe n’ibibazo by’umuhangayiko n’iby’agahinda gakabije.

Ubumenyi ku kuzimya inkongi

Ubumenyi ku kuzimya inkongi buba bukenewe cyane kuko bushobora gufasha umuntu kwikura no gukura abandi mu kaga.

Kugira ubu bumenyi bisaba kwitabira amahugurwa ajyanye no gukumira ndetse no guhashya inkongi byaba mu buryo bwo gukoresha ibyuma bizimya inkongi byabigenewe, ku buryo kugira ubu bumenyi bifasha mu kurengera ibidukikije, imitungo n’ibikorwa remezo bitandukanye ndetse bukanaba ubumenyi bwafasha mu kurokora amagara y’abantu.

Kumenya kwirwanaho

Kugira ubumenyi n’ubushobozi ku bw’irinzi bw’ibanze, ni ngombwa cyane kuko bishobora kukuvana mu bihe bikomeye cyangwa bikagufasha kwikura mu gico cy’ababisha.

Gushakisha uko wagira ubu bumenyi byongerera icyizere ubigize, ndetse uretse no kwitabara ubwawe, bishobora no kugufasha gutabara abandi.

Ibindi tutarenza ingohe umuntu akwiye kuba azi muri iki kinyejana, harimo ubumenyi ku ndimi zitandukanye, kumenya kuvugira mu ruhame, ubumenyi ku ikoranabuhanga na mudasobwa, imikoreshereze y’igihe, kumenya gukemura amakimbirane, guteka, kuganira, igenamigambi, gutwara igare n’ibindi.

Ibyinshi muri ibi, ntibisaba kubyishyurira amafaranga kugira ngo ubimenye, ndetse ibyinshi ushobora kubyiga igihe icyo ari cyo cyose aho waba uri hose ndetse harimo n’ibyo wakwiga wifashishije ikoranabuhanga.

Uretse kuba harimo byinshi wabasha kwiga bitagusabye ikiguzi, n’ibyagusaba ikiguzi ariko ukabimenya, nta gihombo na mba kibirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter