Search
Close this search box.

Ni iyihe ntandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije urubyiruko?

Urubyiruko rwa none rushinjwa byinshi bitaboneye ku byerekeye imyitwarire yarwo birimo kutita ku nshingano, guhora ku mbuga nkoranyambnaga, gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi bitandukanye bitari byiza ku buzima bwarwo.

Nubwo urubyiruko ruvugwaho ibyo byose, usanga abantu birengagiza ko muri iki gihe abenshi muri rwo bari guca mu bibazo bikomeye bishingiye ku buzima bwo mu mutwe ndetse hagaragazwa ko hafi buri muntu ukiri mu myaka y’urubyiruko ahura n’ibibazo nk’ibyo ariko akagerageza kubyirengagiza nkana cyangwa kubera kutamenya.

Ubukana bw’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko bunashimangirwa n’imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, aho yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].

Ni imibare iteye ubwoba ariko igihangayikishije cyane ni uko hejuru ya 70 ku ijana ari urubyiruko kandi ibibazo rufite ari ibituruka ku biyobyabwenge n’inzoga. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.

Kwirengagiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bishobora kubyara ibibazo bikomeye cyane, umuntu agatangira kurara amajoro adasinziriye, kwigunga, ndetse rimwe na rimwe hari n’abo biviramo kwikomeretsa no kwiyahura.

Ibi tuvuzeho byose urabizi nawe ko nibura hari kimwe gishobora kuba cyarakubayeho.

Nubwo bimeze bityo ariko, ni ngombwa kuzirikana ko ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ari ingenzi ku marangamutima yacu, imitekerereze n’imibanire n’abandi. Ubu buzima budufasha guca mu bindi bibazo twemye, tukabasha gukuza imibanire myiza n’abandi, bikanatuzanira ubuzima bwuzuye kandi buzira umuze.

Uyu munsi turabagezaho bimwe mu bishobora gutuma umuntu agira ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’umuti wavugutwa ugafasha abawunyoye kudatezuka cyangwa ngo abe yakwibasirwa n’ubudaheranwa.

Ikigare

Kuba mu kigare k’urubyiruko bikunze kubabyarira imyitwarire n’ingeso runaka zidasanzwe, kwitega ibimeze nk’ibitangaza mu buzima bwabo, ndetse ikigare gishobora no kubibagiza ibyo bari basanzwe bakunda bakaba banatakaza indangagaciro runaka.

Gutakaza ibyo bintu by’ingenzi, bishobora kuganisha ku muhangayiko, agahinda gakabije n’ibindi bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.

Ubushomeri

Kubura akazi cyangwa kugatakaza, na byo bishobora kuviramo umuntu kwibasirwa n’ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe. Ibi bituma umuntu ajegajega no mu buryo bujyanye n’ubukungu n’imibereho ndetse kuba adafite akazi bikamutera ipfunwe mu bandi no kumva yitesheje agaciro.

Igitutu cy’amasomo

Ubwoba bwo gutsindwa, guhora uhangayikiye kubona amanota yo ku rwego rwo hejuru ugasumbya abandi; bishobora kunaniza ubwonko bugasa n’uburi gushya, ndetse icyiyongereyeho, ni uko kugira ibintu byinshi byo gukora unafite igihe ntarengwa ugomba kubisorezaho, byose bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Imbuga nkoranyambaga

Muri iki gihe urubyiruko rwugarijwe n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ariko gishingiye ku buryo bw’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibyo babonaho, ugasanga kubigereranya n’ubuzima babayemo, bibaviriyemo ibyo bibazo byose.

Iri gereranya riviramo abantu kwiyanga, bakanga imiterere y’umubiri wabo, ariko kwigishwa ku bijyanye n’imikoreshereze ya internet n’imbuga nkoranyambaga, bishobora gucogoza iki kibazo.

Kura ntabwo igamije kubuza abanyeshuri kuba bahatanira kugira amanota meza, ndetse ntinabuza abantu kuba bagira abandi bafatiraho ikitegererezo cyangwa kuba hari ibyo bakungukira ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bimeze bityo ariko, tuzirikana ko ubuzima buzira umuze ari wo musingi wo kugera ku musaruro uhagije.

Ku bw’iyo mpamvu, ubashije kwita kuri ibi bikurikira, wagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bityo ukabasha kugera kuri byinshi kandi byiza.

Hugira ku gukora ibyo ukunda, wite ku bo ukunda ubaha umwanya ubaganiriza, kandi nibigushobera ushakire ubufasha ku bafite ubumenyi kandi b’abanyamwuga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ikindi gikomeye cyo kuzirikana, ni uko ubuzima bwo mu mutwe bwa buri wese buba bwihariye, ushake uburyo bwo kubaho butuma wumva wishimye. Kwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe, ni ikimenyetso cy’imbaraga ku buzima bwawe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter