Search
Close this search box.

Impanuro za Lindsey Harding wamamaye muri NBA ku rubyiruko rw’u Rwanda

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball akaba n’umutoza w’Ikipe ya Stockton Kings, iri mu zikomeye muri NBA, Lindsey Marcie Harding, yagaragarije urubyiruko ko gutekereza neza, kutagira ubwoba biri mu byarufasha kugera ku ntego zo kuba abakomeye.

Uyu mugore w’imyaka 39, ni umutoza muri Shapiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, akaba by’umwihariko yaratoje Ikipe y’Igihugu ya Sudani muri Basketball.

Ni umwe mu batanze ibiganiro muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ahateraniye abarenga 2000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.

Lindsey Marcie Harding yagaragaje ko abantu baba bakomoka ahatandukanye kandi baranyuze mu bitandukanye mu bihe byabo byahise.

Avuga ko mu bintu byatumye agera aho ari kuri ubu kandi akabasha kunyura mu bikomeye harimo kugira umuhate. Ikindi ni ukubasha kuyobora imitekerereze, no kumenya imbaraga zihishwe mu kugira imitekerereze myiza.

Ati “Icya mbere, abenshi iyo abantu batekereje ku bantu bagira umuhate, bagira ngo ntabwo ari abanyabwoba, ntabwo batinya ikintu icyo aricyo cyose, ko ari abanyembaraga, batajya batsindwa […], nibyo natekerezaga.”

“Ariko uko igihe kigenda, naje gusanga kuba intwari no kugira umuhate bisaba ko ubanza kwemera kuba umunyantege nke, ugomba kwishyira aho hantu, kandi akenshi uba uri wenyine, bica intege.”

Lindsey Harding yagaragaje ko abantu benshi yabonye babaye abakomeye cyangwa abageze ku bikorwa bihambaye mu buzima ari abagiye batsindwa kenshi ariko ntibacike intege, ahubwo bakigira muri bya bihe bibi banyuzemo.

Ati “Bamwe mu bantu nahuye nabo bagira umuhate, bagiye bafata ibyemezo biteye ubwoba, bari bifitiye icyizere, batsinzwe kenshi ariko ikintu kimwe babashije gukora, baragikoze kirakunda.”

“Aho niho umuhate uva, gukora ikintu n’ubwo waba ufite ubwoba bwo kugikora, kabone n’ubwo abandi baba bakubwira ko udashobora kugikora. Icyo kintu nicyo cy’ingenzi.”

Lindsey Harding yasabye abakiri bato kutajya bihererana ibibazo bahura nabyo mu rugendo rw’ubuzima kubera ko hari ababakikije baba babitayeho, bityo bagomba kubibabwira bakabaha ubufasha.

Ati “Niba urimo kunyura mu bigeragezo, saba ubufasha. Abantu barahari kandi bakwitayeho. Niba udafite igisubizo, vuga ko utabizi. Ibyo bintu ntabwo bikugira umunyantege nke.”

“Bakobwa bato, tujya duterwa ubwoba n’ibintu byinshi, ibitarigeze biba cyangwa n’ibishobora kuba bitazaba. Murekere aho guterwa ubwoba n’ibyo abandi bantu batekereza cyangwa ibyo bazabavugaho.”

Lindsey Harding yitanzeho urugero avuga ko ubwo yari atangiye kuba umutoza muri NBA, hari ibyiyumviro byinshi yagiye agira by’uko abantu bazamufata nk’umugore rukumbi utoza muri iyo shampiyona ikomeye muri Basketball ku Isi.

Ati “Naricaye, mfunga umunwa wanjye, ndaceceka, nyuma y’iminota itanu […] narigambaniye, ariko ndavuga ngo ntabwo nzongera kubikora mu buzima bwanjye.”

Umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko, Imbuto Foundation ndetse na Giants of Africa, umuryango washinzwe na Masai Ujiri hagamijwe kuzamura umukino wa Basketball ku Mugabane wa Afurika.

Ni gahunda yahuriranye n’iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ riri kubera mu Rwanda mu kwizihiza imyaka 20 ishize uyu muryango ushinzwe.

Abayobozi batanze ibiganiro kuri uru rubyiruko rwitabiriye barimo Madamu Jeannette Kagame, Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na Perezida wa Giants of Africa akaba anayobora Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter