Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, ibintu bituma hari benshi mu rubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa batangiye kumufata nk’icyitegererezo.
Nubwo hari byinshi uyu mukobwa amaze kugeraho, yemeza ko urugendo rutari rworoshye kuko hari n’aho byageze akajya ahora arira kubera abamucaga intege.
Ibijyanye n’ubu buzima bukomeye Sherrie Silver yanyuzemo yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Impamvu turi hano ni ukubera ko dufite inzozi ngari. Nahoze buri gihe mfite inzozi ngari ariko ndi umukobwa watereranywe, natereranywe ku myaka mike cyane y’ubukure. Nibuka ko nashakaga kuba umukinnyi wa filime cyangwa umuririmbyi, n’ubwo icyo gihe ntari nshoboye kuririmba ariko narabishakaga.”
Yakomeje avuga ko yabayeho acibwa intege biturutse ku kuba yariraburaga ndetse anananutse cyane. Ati “Ariko, abantu buri gihe bakambwira ko nirabura cyane cyangwa se nanutse cyane[…] ubwo navaga muri Afurika njya mu Bwongereza uko navugaga Icyongereza byari bisekeje, abantu buri gihe bampaga impamvu zinyereka ko ntagomba kugira inzozi ngari.”
Sherrie Silver yavuze ko ikintu cyamufashije ari ukudacika intege na mama we ukunda kumutera imbaraga ku buryo ibintu byose iyo yabonaga byazambye we yamuteraga imbaraga kandi yabwirwa ko ari umubi we akaza amubwira ko ari ikizungerezi. Abwira uru rubyiruko kudacika intege mu buzima.
Ati “Barambwiraga ngo ndi mubi, mushobora kwiyumvisha ibyo bintu? Ubwo nari mfite imyaka 15 nabonye amahirwe yo kujya muri filime yiswe “Africa United” yerekanywe hano mu Rwanda no muri Londres, ariko nashoboraga kwicara hariya nkavuga ngo ndi igikara cyane ntacyo nzageraho[…] ntabwo ngiye kubeshya narariraga cyane.”
“Mama yarambwiraga ati ‘ uri mwiza, ugiye kubikora’ ariko simwizere mu by’ukuri kubera ko n’ubundi ibyo nibyo mama wawe aba agomba kukubwira, gusa nyuma natangiye kubyizera ibyo yambwiraga.”
Yakomeje abwira uru rubyiruko kwiyegereza abantu barutera imbaraga. Ati “Bizabafasha. Ikindi kandi bikorere inshuti zawe (Kutazica intege) kubera ko utazi ibyo ziri gucamo.”
Sherrie Silver yakomeje avuga ko yakomeje guhanyanyaza akirengagiza ibicantege. Avuga ko n’ubwo atari azi kuririmba yumvaga yabikora ndetse yakabije inzozi ze ubwo yahimbiraga indirimbo Perezida Kagame ubwo yajyaga mu Bwongereza uyu mukobwa akiri umwana muto.
Ati “Haje amahirwe ubwo nari mfite imyaka 14, Nyakubahwa Perezida Kagame yari kuza mu Bwongereza nasabye Ambasaderi kuri icyo gihe, mubaza igihe Perezida Kagame azazira, ndamusaba nti wambabariye nkamuhimbira indirimbo, mbabarira nzamuririmbire. Njye ntabwo nari nzi kuririmba. Ku bw’ibitangaza barabyemera ndetse inzozi zanjye ziba impano kubera kwizera.”
Ati “Kubera kwizera nashoboye kwandika indirimbo ya Perezida w’u Rwanda ku myaka 13 cyangwa 14. Ndi hano kubabwira ko inzozi zanyu atari ubusazi. Masai yatangiranye n’inzozi ze muri Afurika gusa ikibazo ni iki ni iki ugiye gukora binyuze muri izo nzozi zawe uyu munsi?”
Sherrie Silver yavugiye imbere y’abanyacyubahiro bari aho ndetse n’urubyiruko rwari ruhateraniye ko ubu noneho ashaka ko mu myaka 10 iri imbere ashaka kuzaba afite ikigo gikomeye gifasha abanyempano nyarwanda mu ngeri zitandukanye.
One Response
Abanyarwanda tumaze kugira ikizere ko bishoboka ko igihugu cyubakwa n’abana bacyo kandi ubuzima bwabagituye bugahinduka.
Abanyarwanda twese dushyire imbaraga mu kubaka u Rwanda rwacu ruzira amacakubiri, rwuje gushyira hamwe, rukataje mu iterambere. Ubundi imbaraga zacu nizijya hamwe igihugu tuzaraga abana bacu kizaba kibateye ishema.