Search
Close this search box.

Umuhate w’abakobwa birengagije ababaca intege bakiyegurira umurimo wo gucunga umutekano

Umusanzu abagore n’abakobwa batanga mu mutekano w’u Rwanda ntawawushidikanyaho arebeye mu nzego z’umutekano zitandukanye zirimo nk’Igipolisi, Igisirikari n’izindi. 

Kujya muri izi nshingano bisaba kwigoma byinshi ndetse no kugira umutima ukomeye wo kurinda ubusugire bw’igihugu cyawe n’umutekano w’abagituye. 

Uyu muhate niwo ugaragazwa na bamwe mu bakobwa barangije amasomo y’amezi atatu yo gucunga umutekano bahawe n’Ikigo Guardsmark Security Ltd.

Mbabazi Faith ni umukobwa w’imyaka 19, warangije amashuri yisumbuye ariko ntiyabona uburyo bwo gukomeza kwiga kaminuza.

Yabonye ko aho kuguma mu rugo asaba ababyeyi byose akeneye bidakwiye, niko kwigira inama yo kuba umwe mu bacunga umutekano batozwa n’ibigo byigenga bazwi nk’aba-guards.

Yahawe amasomo atandukanye arimo ikinyabupfura, kwirwanaho, gusaka, kwakira neza abagana aho bakorera, gucunga neza umutekano w’ibyo barinze n’ibindi.

Mbabazi yavuze ko akirangiza amashuri hari abo yabonye bakora aka kazi nawe abona ko yagashobora niko kujya kugerageza. 

Ati “Nabonaga abana bari mu kigero cyanjye n’abanduta bagiye mu gucunga umutekano nkavuga nti kuki njye ntabikora, nanjye numva ko imbaraga zanjye zingana n’iza mugenzi wanjye kandi ko ibyo umuhungu akora najye nabikora.”

Yakomeje avuga ko hari benshi bamucaga intege bamubwira ko aka atari akazi k’abakobwa kandi ko atazagashobora gusa we yakurikiye umutimanama we. 

Ati “Hari abantu ugisha inama bakakubwira ngo aka kazi karagoye ntabwo wagashobora, ariko njyewe ubwanjye numvaga icyo umutima wanjye untegeka aribyo nashobora.”

Inkuru ye ntaho itandukaniye cyane n’iya mugenzi we barangirije amasomo rimwe, Ishimwe Liliane ufite imyaka 18.

Ishimwe avuga ko yavuye mu ishuri ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kubera ubushobozi. 

Avuga ko nyuma yo kubona ko acikirije amashuri yahisemo gushaka ikindi kintu yakora cyamuteza imbere niko kujya mu bacunga umutekano. 

Ati “Nabonye ko kwiga ababyeyi batabishoboye, mfata icyemezo cyo kugira ngo niteze imbere niko kuza muri iki kigo. Nahuye n’abancaga intege ariko numvaga ko ntagomba kuba nicaye mu rugo kuko ntibyari kugira aho bingeza.” 

Aba bakobwa bombi bafite intego zo gukora kinyamwuga bagacunga umutekano w’ibyo bashinzwe, bakazabasha kugira ejo hazaza heza n’ubuzima bufite intego. 

Abakobwa barangije amasomo yo gucunga umutekano bavuze ko nabo bashoboye

Ishimwe yemeza ko gukora cyane bizamufasha kugera kure

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter