Hari urubyiruko rwinshi rugira ibitekerezo by’imushinga ariko rutabona ubarushyigikira ngo ishyirwe mu bikorwa, bikarangirira mu bitekerezo nyamara hari inyungu yari gutanga muri sosiyete.
Hari n’abagira imishinga bakanayishyira mu bikorwa ariko bagahura n’imbogamizi z’ubushobozi nk’aho gukorera cyangwa ubujayanama bushobora guteza imbere uwo mushinga.
Izi mbogamizi nizo ikigo cyatangijwe n’urubyiruko Kuza Africa, gikorera mu Mujyi wa Kigali cyaje gukemura, kugira ngo urubyiruko rugire ahantu rushobora guhurira rugakora ku mishinga yarwo.
Kuza yatangijwe n’abakobwa batatu bakomoka muri Kenya n’umusore umwe ukomoka mu Rwanda, aha ni ahantu ushobora kujya ufite igitekerezo cy’ibyo ushaka gukora ugasohokamo wamaze kubona inyungu.
Kuza ikorana n’abahanzi b’imideli ndetse n’abadozi, gusa ubu bari kwagura bajya no mu rubyiruko rukora ubuhinzi. Bafasha umuntu ufite igitekerezo kugishyira mu bikorwa.
Urugero niba utekereza gukora ku myambaro ariko udafite ibitambaro, abatayeri, isoko n’ibindi bagufasha kubibona kuko bifitiye abatayeri ndetse n’ubufatanye n’abandi bantu batandukanye ku buryo ushobora kubona isoko ryo kumenyekanisha ibikorwa byawe no kubigurisha.
Mu kiganiro na Kura, umwe mu bashinze Kuza Africa, Sakindi Bruce, yavuze ko batangije iki kigo bagira ngo bafashe abashaka gukora made in Rwanda kugira urubuga rwo gukoreramo ibintu byabo.
Ati “Navuga ko kuza ari ihuriro ry’ibikorwa bitandukanye ryashyiriweho abahanzi b’imideli bo mu Rwanda. Twakoze ubushakashatsi tubona ko Afurika itanga umusanzu wa 1% mu bikorwa ku Isi mu nganda tubona ko bibabaje niko gushaka igisubizo.”
Yakomeje avuga ko bashakaga gufasha abantu bari mu guhanga udushya by’umwihariko mu mideli kugira ngo abari muri uru ruganda bashobore kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ati “Icyo tuguha hano ni ahantu heza ho gukorera, uburyo bwiza bwo gusohora ibyo ukora ndetse n’isoko ryiza ryo kubicururizaho tukamenya neza ko ibyo ukora bicuruzwa mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.”
Imideli itangiza ibidukikije
Nubwo Kuza iri mu ruganda rw’imideli ariko ubu iri kwinjira no mu buhinzi.
Mongai uri mu bashinze iki kigo yavuze ko ibi bari kubikora kugira ngo babone uruhererekane rwo gukoreramo bitabagoye.
Ati “Ibikoresho by’ibanze nk’ibitambaro bya ‘cotton’ bikomoka mu buhinzi, kwinjira mu buhinzi twabikoze tugira ngo dutangirire gukora uruhererekane rwadufasha kubona ibyo dukeneye byose icyarimwe.”
Kwinjira muri ubu buhinzi ni ukugira ngo bazabashe no kubona uburyo bwo gukora ibikoresho byo gukoresha imyambaro mu buryo butangiza ibidukikije, dore ko uruganda rw’imideli ruri ku isonga mu kubyangiza.
Ibi nibyo byatumye hategurwa ibirori by’imideli byiswe ‘Kigali Slow Fashion Week’ byari bigamije kwerekana uburyo imideli ishobora gukora itangije ibidukikije.
Byitabiriwe n’inzu z’imideli zikora ibikorwa cyane bikomoka ku buhinzi bitangiza ibidukikije nk’intebe zikorwa mu migano n’ibindi.
Sakindi yavuze ko ibi birori byari bigamije kwerekana ko imideli irambye ari ishyize imbere kurengera ibidukikije.
Ati “Ibi ni ibirori bya mbere by’imideli byakozwe mu Rwanda bigaragaza uburyo bwo kurengera ibidukikije, yari igamije kureba uko hakorwa ibintu birambye kandi birengera ibidukikije ndetse no gukoresha ibihingwa.”
Ufite umushinga ushaka kwinjira muri Kuza bisaba kuba wifitemo guhanga udushaya n’ubucuruzi kandi uri umuntu ushaka gukora ibintu kuva hasi niba uri umuhanzi w’imideli ushobora no kwiga uko ibitambaro bikorwa kuva mu buhinzi.
Ibi birori byari bigamije kugaragaza ko ushobora gukora imideli itangiza ibidukikije
Kuza ifasha urubyiruko rufite imishinga itandukanye irimo n’ijyanye no guhanga imideli
Kuza ifite intego yo guhanga imideli hakoreshejwe uburyo butangiza ibidukikije
Sakindi Bruce avuga ko Kuza ari urubuga rugenewe abakora ‘made in Rwanda’