Search
Close this search box.

Afite ubumuga ariko siporo iramutunze: Manzi yavuze ku mahirwe yabonye muri BAL 2023

Manzi Fabrice ni urugero rw’igisobanuro cy’uko kugira ubumuga bitabuza umuntu kwerekana icyo ashoboye. Nubwo afite ubumuga bwo mu mutwe ntibyamubujije kubyaza umusaruro amahirwe y’akazi yahawe mu Irushanwa rya Africa Basketball League, BAL 2023.

Imikino ya nyuma ya BAL yabereye i Kigali tariki ya 20-27 Gicurasi 2023 yahaye akazi Abanyarwanda bo mu ngeri nyinshi hashingiwe ku mirimo bashobora kuyikoramo.

Muri iyo mirimo harimo n’iyo gukora isuku y’urwambariro ndetse n’ibikoresho by’abakinnyi bifashisha umunsi ku wundi.

Manzi Fabrice yize gutegura akazi ke ka buri munsi biciye mu irushanwa ryua BAL

Mu babonye akazi muri BAL 2023 harimo Manzi Fabrice witaga ku gusukura urwambariro rw’abakinnyi no kubafasha mu kibuga.

Yagize ati “Nkora siporo mu buryo butandukanye gusa inshingano twari dufite ni ukwita ku bibera ku ntebe z’abasimbura, tugakora n’aho abakinnyi bitunganyiriza ndetse tugashyira ku murongo imyambaro bakoresha.”

Muri BAL 2023 hakinwe imikino ibiri buri munsi ariko biza kuba umwe kuva ku guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’uwa nyuma.

Manzi na bagenzi be ni bo bitaga ku bakinnyi bose kandi avuga ko yabyishimiye kuko yatekerejweho.
Ati “Ibyo twabikoreraga abakinnyi b’amakipe abanza mu kibuga ndetse no ku mikino ikurikiyeho. Ikindi kandi turindira umutekano abakinnyi, tumenya neza ko ntacyo bagomba kubura. Muri make ni ukwita ku bikoresho.”

Amahirwe yo gukora aka kazi muri BAL, Manzi avuga ko yayagize binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta abarizwamo bitewe n’ubumuga afite.

Yakomeje ati “Kugira ngo ngere hano byaciye mu muryango utari uwa Leta mbamo witwa Special Olympics Rwanda, wita ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Byaradushimishije cyane.”

Manzi yavuze ko ari inshuro ya mbere yari agize uruhare muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Basketball ya Afurika ndetse aribyaza umusaruro.

Yavuze ko hari amasomo menshi yigiye muri BAL mbere y’uko irangira. Ati “Nabanje kujya ndebera imikino hejuru mu bafana nk’abandi ariko ubu iyi [BAL] yo ndimo kuyikoramo. Nungukiyemo ubumenyi bwinshi harimo ko ibintu byose kandi ikintu cyose gisaba igihe.”

Yakomeje ati “Kugira ngo umukino utangire saa Kumi bidusaba kuhagera saa Sita. Ibyo nifuzaga kuzabonamo byari ibyishimo kandi narabibonye, mbona ubumenyi ku mukino wa Basketball ndetse nungukiramo n’inshuti zitandukanye.”

Yagiriye inama urundi rubyiruko arusaba kwita ku kazi rwerekejeho amaboko kuko ari byo bitanga amahirwe yo kugera ku rundi rwego kandi rwisumbuyeho. Ati “Rugomba kumenya ko ntacyo rwageraho rutavunitse.”

Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League imaze kubera i Kigali inshuro eshatu, yagize uruhare mu guhanga imirimo ku rubyiruko rw’u Rwanda.

BAL 2023 yegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter