Ntibyoroshye kubona umukobwa ukora umurimo wo kogosha mu nzu zitunganya imisatsi zizwi nka ‘Salon de Coiffure’, ariko Umuhire Lycie yiyeguriye uyu mwuga ahinyuza abantu benshi bamucaga intege bamwereka ko kuba atangiye kogosha byica umuco nyarwanda.
Umukobwa wamenyekanye mu nkuru zivugwa mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye n’uko Abanyarwanda babyumva ni Ndabaga wagiye ku rugamba akoresheje amayeri. Umuhire we yinjiye mu mwuga uzwi nk’uw’abagabo awukora yemye.
Akigera mu kazi ke mu bihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahejeje abantu mu ngo, ku mazina ye hahise hiyongeraho ‘The Barber’ bivuze umwogoshi.
Mu kiganiro na Umuhire yavuze ko yabonye umwuga wo kogosha nta bakobwa bawubarizwamo, ahitamo kuba uwa mbere ugomba kubatinyura, kuko yanabonaga ko abawukora babona amafaranga.
Yagize ati “Njya kubikora nk’akazi, nabitangiye mu gihe cya Covid-19 kugeza n’izi saha. Icyanteye ishyaka ryo gukora uyu mwuga ni uko akenshi ukunze kuvugwa ko nta bakobwa bawukora. Byatumye numva ko nabimburira abandi, cyangwa se naba umwe mu bandi bakobwa bogosha.”
Gusa ngo akiri umunyeshuri yajyaga yogosha abanyeshuri bagenzi be, ubundi akabikora ari ukwishimisha no kugira ngo amasaha yicume.
Abamuciye intege ni benshi
Umuhire avuga ko yirinze gutinda ku mvugo zimuca intege, ashyira imbere ikigomba kumwinjiriza inyungu akabona amafaranga.
Ati “Nkitangira kubyita akazi, hari abantu bamwe bakuze bambwiraga ko ndi kwica umuco ariko njyewe nkabona ko kubikora biri kumpa amafaranga mpitamo gukurikira amafaranga kuko ari cyo kintu cya mbere kiyoboye Isi.”
“Uyu mwuga wo kogosha byarenze kuba nywukunda, bimera nk’aho bibaye ibyanjye nanjye nkaba uwabyo. Kubera ko ukuntu mbikora, ntabwo mbikora kugira ngo bimpe amafaranga gusa, nanabikora kugira ngo mpeshe ishema abandi bakobwa bifuza kuba babikora ariko bakaba batarabitangira.”
Lucie ‘The Barber’ avuga ko uyu mwuga awukunda ku buryo adatinya kuwita umuhamagaro we.
Ahamya ko mu myaka itatu amaze yogosha abagabo, amafaranga yinjiza ku kwezi avamo ibyo akeneye byose kandi afite inzozi zo kuzagira Salon de Coiffure ye bwite ikoramo abakobwa gusa, bogosha abagabo nk’uko na we abikora uyu munsi.
Ati “Guhera ubu kugeza mu myaka itanu nzaba narabonye abandi bakobwa banyisunga, tugakorana ikaba ari salon yogosheramo abakobwa gusa nta kindi kintu, kugira ngo twite kuri abo bagabo bakeneye kwiyogoshesha.”
Afite ikirungo abagabo batagira
Umuhire avuga ko abagabo bakenera umuntu ubitaho mu buryo burenze ubusanzwe, bityo ngo abakiriya be abogosha neza akanabaha umwanya uhagije wo kubamenyera igihe bakeneye kwita ku misatsi yabo, ingingo ituma bakunda serivisi ze.
Ati “Hari abantu batajya bibuka ngo ndiyogoshesha ryari, hari igihe biba ngombwa ko hari abo nibutsa, nkamubwira nti ‘igihe cyageze’ kubera ko abagabo baba bakeneye umuntu ubitaho cyane. Mba meze nk’uri kubitaho birenze ibisanzwe kugira ngo bumve ko ndi mu mwanya wabyo. Abagabo baba bafite inshingano nyinshi, rero iyo umwibukije ukamubwira ko akeneye kwiyogoshesha biba byiza kurushaho.”
Umuhire abwira abakobwa ko igihe kigeze ngo berekane bumvise ibikubiye muri politiki y’uburinganire, bagaragaza ko bashoboye gukora imirimo itandukanye.
Leta y’u Rwanda imaze igihe ikangurira abakobwa n’urubyiruko muri rusange kwiga imyuga kuko ari yo soko irambye yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Imibare iheruka ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2018, abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye ya TVET bari 45,1% mu gihe mu 2019 bari 44% naho mu 2020, bari bamaze kugera kuri 46,7%.
Ni imibare ikomeza igaragaza ko abakobwa barangiza amasomo muri za IPRC, bagenda biyongera kuko nko mu 2015/16 bari 25,1%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2016/17 bagera kuri 25,3%.
Mu 2017/18 abakobwa barangiza muri za IPRC bari bageze kuri 39,9% naho mu 2019/20 bari bamaze kugera kuri 34%.