Search
Close this search box.

Light Veil yatangijwe na Kamaliza imaze kuba igucumbi cy’ubumenyi ku bakora makeup (Amafoto/Video)

Abasilimu b’i Kigali bakunda gusa neza bigizwemo uruhare na makeup bazi Light Veil Makeup & Beauty Studio, kimwe mu bigo bikora ibijyanye n’ubwiza muri uyu mujyi.

Iki ni ikigo cyatangiye mu 2017 na Kamaliza Lydie umwe mu bahanga mu gukora makeup z’ubwoko butandukanye u Rwanda rufite, umaze kwigarurira imitima y’abasilimu biganjemo ibyamamare.

Kamaliza yatangiye yikorera ku giti cye abasha kwiyumvikanira n’abakiliya be akabasiga bikarangira, kuri ubu afite ikigo gikora ibyijyanye n’ubwiza gikorwamo n’abakozi 15 bahoraho.

Kamaliza Lyide washinje Light Veil Makeup & Beauty Studio imaze kuba ubukombe mu gukora makeup

Kamaliza yavuze ko nyuma yo kubona ko aka ari akazi gashobora kugira aho kageza umuntu, ari bwo yahisemo gushora imari agashinga ikigo kizajya kinahugura abifuza kwinjira muri aka kazi.

Ati “Natangiye nikorera bisanzwe nta kigo mfite, ariko nza gusanga muri aka kazi harimo ikibazo cy’abantu badakora kinyamwuga, ndavuga ngo ngomba gutangira ikigo nkagaragaza itandukaniro hagati y’abo bantu.”

Ubwo ni bwo yatangije Light Veil Makeup & Beauty Studio ikora makeup ndetse ikanahugura abashaka kuba abanyamwuga muri aka kazi.

Kamaliza yavuze ko yashyizeho gahunda yo gutangira kujya yigisha abantu mu byiciro ibijyanye no gusiga makeup n’uburyo babibyazamo amafaranga, kugira ngo agire umusanzu atanga kuri uyu mwuga utunze benshi.

Ati “Natangiye nikorana bigeze hagati mbona ni umwuga mwiza nshobora kwigisha abandi bantu, ntangira ari ibisanzwe nshobora kwigisha murumuna wanjye cyangwa umuntu wo mu muryango.”

“Byageze aho mbona hari abantu benshi bashaka ko nabigisha, ntagiza gahunda yo kwigisha. Twigisha mu gihe hataba hari abakiliya benshi nko muri Mata, Gicurasi, Nzeri n’Ukwakira. Tubishyira ku mbuga zacu abantu bagasaba tugafata umubare utagira ikibazo uteza.”

Kamaliza ni umwe mu bahanga mu gukora makeup u Rwanda rufite

Abanyuze muri aya mahugurwa barashima

Nta mpano muri ubu buzima waha umuntu irenze kumwereka uburyo yagera ku nzozi ze mu buryo bwiza kandi bwihuse, ibi ni byo Kamaliza afasha abakunda gukora makeup ariko batari bazi uko babyagura.

Abahabwa amasomo muri Light Veil Makeup & Beauty Studio bahabwa n’umwanya wo kwimenyereza umwuga ndetse abashoboye bagahabwa akazi, abandi na bo bakajya kwihangira imirimo cyangwa gukorera ahandi.

Bamwe mu bagezweho n’aya mahirwe kuri ubu bari gukora muri Light Veil Makeup & Beauty Studio, bavuze ko byatumye baguka mu buryo bw’umwuga no mu buzima busanzwe.

Uwumwami Fidelite yavuze ko yahawe amahugurwa bituma ahabona n’akazi none ubu yabashije kugera kuri bimwe yifuzaga mu buzima

Uwumwami Fidelité yavuze ko yahawe amahugurwa bituma ahabona n’akazi none ubu yabashije kugera kuri bimwe yifuzaga mu buzima.

Ati “Nashakaga kumenya makeup birenzeho hanyuma nkora amahugurwa ndabimenya, bampa akazi hano. Ikintu kamariye hari ahantu nashakaga kuva nkagera ahandi kandi ngenda mbona ko mpagera.”

“Ikindi mu buzima busanzwe hari ibintu byinshi nshobora kwikorera icyo gihe ntabashaga kwikorera kuko mfite akazi kandi nkunda.”

Ibi abihuje na Tumukunde Mireille Paradis, wavuze ko yabashije kubona ko umwuga yihebeye ushobora kumutunga mu buryo bwagutse.

Ati “Narabanje ndiga muri Light Veil ndangije bampa kwimenyereza nyuma bampa akazi. Ikintu nungukiye mu mahugurwa ni uko namenye ko umwuga ukunda wawukora kandi ukagutunga kandi ukaguhindurira ubuzima. Ubu byamfashije kuba natunga umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi.”

Ku ruhande rwa Kamaliza avuga ko kimwe mu byo yishimira kandi kimwereka ko yagutse ari abakozi akoresha kandi bose yahuguye.

Ati “Kwaguka kwanjye mbibonera mu bakozi nkoresha niba naratangiye ndi umwe ubu nkaba mfite abakozi 15 kandi bakiyongera, ibyo mbifata nko kwaguka cyane.”

Abahawe amahugurwa na Kamaliza bishimira inyambwe bamaze gutera

Yakomeje avuga ko uyu ari umwuga ushobora kuzamura imibereho y’uwukora kandi ko urubyiruko rwifuza kuwinjiramo rudakwiye gutinya kugaragaza ibyo rushoboye.

Ati “Inama nagira urubyiruko rushaka kwinjira mu mwuga w’ubwiza ni ugutangira aka kanya, n’iyo utaza kwigira hano ariko ubumenyi burahari ahantu hose kuri YouTube, Instagram ahantu hose nta rwitwazo bafite.”

“Niba utangiye uyu munsi hari abantu bazakunda ibintu byawe wowe wigira ubwoba bwo kubyerekana. Byerekane uzabona abakiliya.”

Light Veil Makeup & Beauty Studio ikorera mu Mujyi wa Kigali unyuze no ku mbuga nkoranyambaga zayo ushobora kuyigeraho.

Muri Light Veil Makeup & Beauty Studio bakora n’inzara
Muri Light Veil Makeup & Beauty Studio hatatswe neza ku buryo abahakoreshereza baba banyuzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter