Kwirinda biruta kwivuza! Iyi ni imvugo imenyerewe gukoreshwa mu kugaragaza ko hari ibyo ukwiye gukora kugira ngo urinde umubiri wawe guhura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Hari indwara zimwe na zimwe zifata imibiri y’abantu zigatuma baremba cyangwa zikabahitana, nyamara hari ibyo bakabaye bakora mu kuzirinda.
Uyu munsi tugiye kugaruka ku buryo ushobora kwirinda ‘infection’ zo mu nkari, indwara izwi ku izina rya UTIs izahaza benshi.
Umuganga umaze imyaka 15 akurikirana iyi ndwara avuga ko yibasira abantu batandukanye haba abagore n’abagabo gusa ko kuyirinda bishoboka, kandi ko n’uwayanduye akihutira kujya kwa muganga avurwa ugakira.
Kunywa amazi menshi
Birazwi cyane ko amazi ari ingenzi mu buzima bwa muntu. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kunywa amazi menshi bimanura imyanda iba mu muyoboro w’inkari.
Ibi twabigereranya nko koza impyiko, imiyoboro y’inkari n’uruhago rw’inkari. Kunywa byibuze ibirahure umunani ku munsi byakurinda kwandura iyi ndwara.
Kwihagarika kenshi kandi neza
Hari ubwo umuntu ashaka kujya kwihagarika ariko agakomeza kwifata. Ibi ni bibi cyane. Uba ugomba kwihagarika kenshi gashoboka kandi ntihagire inkari zisigara ahubwo ukihanagura neza.
Iyo wihagarika neza bikurinda kugira ya myanda ifata mu ruhago rw’inkari ari byo biteza ‘infection’. Uyu muganga avuga kandi ko uko ugiye mu bwiherero uba ukwiye kwisukura neza mu myanya y’ibanga.
Kwambara imyenda y’imbere yujuje ubuziranenge
Kuko imyambaro y’imbere itaba igaragara, usanga abantu batayitaho cyane nyamara ari ingenzi.
Ibi bireba abagore cyane, ugomba kwambara ikariso ikozwe mu gitambaro cya ‘cotton’ 100% kuko ni yo ibasha kukurinda imyanda.
Biba byiza kwambara umwenda w’imbere ukozwe mu gitambaro cyoroshye mu kwirinda ubushyuhe bwateza icyuya, ugomba no kwirinda imyambaro y’imbere ipfuka kuko yateza imyanda ibyara za ‘infection’.
Ibi ni ibikorwa mu kwirinda. Niba watangiye kubona ibimenyetso by’iyi ndwara birimo kubabara uri kunyara, inkari zikomeye kandi zinuka n’ibindi, ihutire kujya kwa muganga kuko iyi ni indwara ivurwa igakira.