Igitabo ‘Rich Dad Poor Dad’ cya Robert Kiyosaki ni kimwe mu byamamaye muri iyi myaka, bitewe n’ubuhanga burimo buganisha ku bukungu burambye usanga benshi bashaka mu nzira badasobanukiwe.
Hari amasomo atandukanye ushobora gukura muri iki gitabo yatuma uhindura imitekerereze yawe, akakugeza ku ntumbero zawe n’ubukire burambye kandi buzagera no ku bazagukomokaho.
Nka rwiyemezamirimo, ufite amahirwe yo kubaka ubutunzi bwawe no kugira uburyo burambye bwo kwinjiza amafaranga ukoresheje ubumenyi, ibitekerezo n’ubushobozi bwawe aho gutegereza umushahara.
‘Rich Dad Poor Dad’ ni igitabo gitanga ishusho y’ubumenyi abantu bakabaye bafite ku mutungo, cyigisha gutandukanya ibintu bwite n’amadeni, kikanagaragaza uburyo bwo kwita ku kwinjiza amafaranga kurenza kwishyuza imyenda.
Nk’uko Kiyosaki abivuga, usanga abakire bibanda ku mutungo wabo nyamara abandi batekereza cyane ku byo binjiza. Iyi ni imyumvire ikwiye guhinduka ku bashaka kubaka iterambere rirambye.
‘Rich Dad Poor Dad’ iratwigisha uburyo bwo gukoresha amafaranga neza. Bijyanye n’uburyo bwiza bwo kuyashora, kuzigamira ejo hazaza no kubaka ifatiro ryiza ry’ubukungu.
Mu gihe wamenye kubaka ubukungu bushingiye ku mitungo ibyara inyungu bizatuma hubakwa ubukungu burambye buzagera no ku bisekuruza byacu.
Muri iki gitabo Kiyosaki agaragaza uburyo yise ‘rat race’, imwe mu nzitizi zo gukorera amafaranga ariko atagwira, ashishikariza gutekereza birenze uburyo bwa kera bw’umurimo ahubwo hakarebwa ku mahirwe ahari yo kwinjiza amafaranga.
Nshuti basomyi dukeneye kumara ubuzima bwacu bwose dukorera abandi kugira ngo bagere ku nzozi zabo, cyangwa dukeneye gutera intambwe igana ku bwisanzure bw’amafaranga. Bitekerezeho?
Ubwoba bwo gutsindwa ni bwo butuma abantu batinya gufata imyanzuro ikomeye, gusa Kiyosaki ntiyemera iyi myumvire. Yibutsa ko abantu bageze ku nzozi zabo babashije gufata imyanzuro ikomeye kandi ko n’ibihombo byaje mu nzira zabo babibyajemo andi mahirwe.
Nk’uko abivuga abatsinda ntabwo bagira ubwoba bwo gutsindwa gusa abatsindwa ni ko baba bameze. Gutsindwa ni imwe mu nzira ikugeza ku ntsinzi.
Kimwe mu byiza biri muri ‘Rich Dad Poor Dad’ ni ikijyanye n’umurage w’ubukungu, Kiyosaki agaragaza ibyiza byo kubaka ubutunzi burambye buzageza no kubisekuru biri imbere.
Ibi bigerwaho mu gihe wahinduye ibitekerezo byo gushaka inyungu z’ako kanya ahubwo ugashyira imbaraga mu gutekereza ku butunzi bw’igihe kirekire buzagera no kubazagukomokaho.
Niba ushaka kubaka ubutunzi burambye iteka ujye uhora wibuka ibikubiye muri ‘Rich Dad Poor Dad’ bitume uhindura imitekerereze utangire kurema uburyo bwo kubona amafaranga bitari inyungu z’ako kanya.