Search
Close this search box.

Akorana na Dior, Versace na Gucci: Munezero w’imyaka 24 akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mideli

Mu myaka yo hambere ntibyari byorosheye kubona Umunyarwanda uri kumurika imideli mu nzu mpuzamahanaga zikomeye ku Isi, gusa ubu ibintu byarahindutse kuko benshi bamaze kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Mu bakunzwe cyane mu mahanga harimo na Munezero Christine w’imyaka 24, umaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli.

Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Kuva bahura batangiye kumuhugura ku bijyanye no kumurika imideli ari nako bamushakira abamufasha.

Nyuma yaje gusinyana amasezerano na ‘Next Models Worldwide’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mukobwa yahiriwe n’urugendo kuva mu Rwanda, aho yakoranye na Moshions ndetse mu 2020 atangira gukorana n’inzu zitandukanye mpuzamahanga.
Ni ibintu bitangaje kandi bishimishije kubona Umunyarwandakazi abasha gukundwa n’inzu z’imideli nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Kuri Munezero ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n’izi nzu z’imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Munezero avuga ko kugeza ubu yishimira aho urugendo rwe rugeze kandi anezezwa no kuba ari umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Yemeza ko intego ze ari ugukora cyane bikazamugeza ku kubona igishoro kizatuma abasha kwikorera nawe akaba umwe mu bashora imari mu mideli.

Munezero kandi ajya amurika imyambaro ya lacoste
Ubuhanga bwe nibwo butuma inzu mpuzamahanga zikomza kumurushya
Mu myaka ine gusa munezero amaze kugera ku rwego rushimishije mu kumurika imideli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter