Imyaka itatu irashize Ikigo gitanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo bato (Entrepreneurial Solutions Partners: ESP) gitangiye kubashyigikira haba mu kubaha ubumenyi ndetse no kubashyigikira mu buryo bw’amafaranga binyuze muri porogaramu “Tourism Inc’.
Ni amahugurwa atangwa mu gihe cy’amezi atandatu, hibandwa ku gucunga umutungo, kumenyekanisha ubucuruzi bikorewe ku ikoranabuhanga, kunononsora intego ya rwiyemezamirimo n’icyerekezo cye, kwigisha uburyo bwo gutegura amasezerano n’ibindi.
Kugeza ubu binyuze muri iyi porogaramu ba rwiyemezamirimo 155 bamaze guhabwa agera ku 50 6350$, harimo ayifashishwa mu gutegura amahugurwa n’ayo baha iyi mishinga mu kwiyubaka, amafaranga atangwa ku nkunga y’Umuryango Mastercard Foundation.
Uwamahoro Nadege ni Umuyobozi mukuru wa BraImpire Ltd, ikigo kizwiho gutunganya ikawa ya Besmaak. Avuga ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ahugurwa, yungutse byinshi byamufashije ndetse bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi bwe.
Ati “Nshyinjira muri ‘Tourism Inc’ numvaga ko mfite ubumenyi bwinshi, mbese ko ngiye kongera k’ubwo nari nsanzwe mfite. Igitangaje nagezeyo nsanga nta na buke nari mfite ndetse n’ibyo nari nzi mbikora nabi. Amasomo nahawe yari arenze uko nabitekerezaga.”
Uwamahoro avuga ko amasomo yakuye muri iyi porogaramu mu gihe cy’amezi atandatu agiye kurushaho guhindura umushinga we bitandukanye n’uko wari umeze mbere kuko ibyo yize bitandukanye n’ibyo yakoraga mbere.
Ati “Ubu nzi uko ngomba gushyira ikigo cyanjye ku murongo, uko ngomba gukorana n’abakiliya, gutegura amasezerano ndetse n’ibijyanye no gucunga umutungo, ikirenzeho ni uko abo twiganye ari bo bakiliya banjye b’imena.”
Akangurira urubyiruko guhora rushaka kwiga kuko “iyo wumvise ko ibintu byose ubizi uguma muri urwo rujijo kandi hari abagufasha kunguka ubumenyi bushobora kuzana iterambere mu byo ukora. ESP ni urugero rwiza.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo JK Engineering gikora imirimo y’ubwubatsi, Jessica Karera watangiye guhabwa amasomo amaze amezi abiri atangiye uyu mushinga, avuga ko iyo utahaba ubu aba yaranafunze imiryango, akemeza ko ESP yagize uruhare runini mu bucuruzi bwe.
Ati “Ubu nsobanukiwe icyerekezo ngomba guha ikigo cyanjye namenye uko nafata abakozi kuko ubu maze kugeza ku bakozi icyenda mu gihe nari ngitangira nta n’umwe nari mfite. Ni masomo yamfunguye amaso, ku buryo umushinga ukorwa mu buryo butanga icyizere.”
Ni ingingo itajya kure y’iy’Umuyobozi wa Izitini, Ikigo gitanga ibikoresho by’ubwubatsi hakoreshejwe ikoranabuhanga, Eng Rubanda Felix uvuga ko we yagiye kwiga aya masomo mu gushaka uko yakora ubucuruzi ku buryo bugezweho anabihuza n’ubukerarugendo.
Ati “ESP ni bo bantu ba mbere nahuye na bo, banyubatsemo uburyo umuntu yakubaka ubucuruzi buhamye bukarenga kuba ibitekerezo. Bampaye ibyo nagombaga kubona bingoye cyane.”
Mu muhango wo guha impamyabusobozi ba rwiyemezamirimo 24 basoje amahugurwa wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ushinzwe Ubukerugendo, Michaella Rugwizangoga yashimiye abagize uruhare kugira ngo aya mahugurwa agerweho.
Yemeje ko RDB buri gihe iba ihari kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo, anabasaba kunoza imishinga yabo ku buryo Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council: WTTC), izagera igihe cyo kuba biteguye ubundi bakayibyaza umusaruro.
Mu bahawe impamyabushobozi, 70% ni abakobwa/abagore, ibigaragaza ko n’igitsinagore cyahagurukiye kwiyubakira igihugu binyuze mu gushora imari mu mishinga itandukanye, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Rica Rwigamba abishimangira.
Ati “Niba hari ugishidikanya ko abagore/abakobwa batayobora ibigo by’ubucuruzi, ndetse bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, aba basoje aya mahugurwa babimuhamiriza.”
Yavuze ko atewe ishema n’aba basoje aya masomo yemeza ko “ubu turi kubona ba rwiyemezamirimo 24 muri iki cyumba ndetse bagize uruhare mu guhanga imirimo 74 mishya.”
Mu myaka itanu ishize ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije arenga miliyali 1.6$, ibintu Umuyobozi muri ESP ukurikiranira hafi ba rwiyemezamirimo, Umulisa Lys Brenda akavuga ko, ari byo byatumye bashaka uko bajya bahugura ba rwiyemezamirimo bato bityo uyu musaruro ukiyongera.
Ati “Ayo mafaranga yose ntabwo yagezweho bikozwe n’ubucuruzi bukomeye cyane gusa, ahubwo yanagizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo bakizamuka ari yo mpamvu dukorana na bo , kuko twabonye ko bongerewe ubumenyi byagira icyo byongera ku bukungu bw’igihugu.”
Umulisa avuga ko n’ubwo hajemo ibibazo bya Covid-19 umusaruro uva muri aya masomo ushimishije kuko kugeza ubu 95% by’imishinga bahuguye igikora, akemeza ko ari intsinzi “kuko umuntu watangiye umushinga muri Covid-19 akaba agikora ni ibidasanzwe.”
Ni gahunda izakomeza kuko icyiciro cya karindwi kizatangira mu byumweru bibiri biri imbere aho abazitabira amahugurwa bamaze kwiyandikisha, intego ikaba ari uguhugura byibuze abagera kuri miliyoni muri Afurika.
Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Michaella Rugwizangoga (ubanza ibumoso) ari mu batanze impamyabumenyi ku banyeshuri ba ESP
Michaella Rugwizangoga yijeje ubufatanye hagati ya RDB n’aba ba rwiyemezamirimo basoje amasomo
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba yashimiye abasoje amahugurwa, avuga ko abitezeho umusanzu wabo mu guteza igihugu imbere
Ba rwiyemezamirimo 24 basoje amasomo yatanzwe na ESP, ajyanye n’uko imishinga yabo yakorwa mu buryo burushaho kuyiteza imbere