Byinshi urubyiruko rugeraho rubikesha gukora cyane n’ubumenyi, ariko na none ntitwakwirengagiza uruhare inama rugirwa n’abakuru zigira muri ibi byose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’Agateganyo, Kakooza Henry, ni umwe mu bakunze guhura cyane n’urubyiruko, haba ku bw’impamvu z’akazi akora, cyangwa ibindi bituma ahura narwo.
Yagaragaje ko hari byinshi urubyiruko rwahindura, rukarushaho gutera imbere.
Avuga ko rukwiriye gukoresha neza amahirwe Leta igenda irushyiriraho arimo guhanga imirimo, kwiga n’ibindi bitandukanye, aho kwiringira Imana gusa badakora.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na KURA cyagarukaga ku mahirwe Leta y’u Rwanda igenda ishyiriraho urubyiruko mu nzego zitandukanye.
Kakooza yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku mutekano umaze imyaka irenga gato 30 byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwafashe iya mbere rukiyemeza kwanga ikibi rukabohora igihugu cyarwo, yakomeje avuga ko urwo ari urugero rwiza buri wese akwiriye kwigiraho muri iki gihe.
Ati “Aho nahera ni ku rubyiruko rwitangiye iki gihugu, rwabohoye iki gihugu ntabwo bari abasaza. Yego abasaza bari barimo babunganira ariko abenshi bari urubyiruko, aho tugeze ubu rero bishingiye ku cyerekezo n’imbaraga by’urwo rubyiruko, ubu turi mu gihugu gitekanye, igihugu Umunyarwanda yishimiye kubamo, aho buri wese yibona akanabona icyerekezo. Abenshi bitanze icyo gihe ubu barakuze, nanjye wari ukiri muto ndi gukura.’’
Yakomeje avuga ko muri iki gihe hari urundi rubyiruko rwinshi ruri inyuma kandi ko igihugu ari icyabo, ati “Nibamenye amahitamo meza bagira ku gihugu cyabo. Turifuza ko batangira hakiri kare kugena icyerekezo cy’Igihugu bifuza kuzagira mu myaka iri imbere, turabasaba kwiga, gutegura ejo habo heza, bitabire kubyaza umusaruro amahirwe ahari yaba mu kwiga, guhanga udushya n’ibindi.’’
Meya Kakooza yakomeje agira ati “Iyo turebye mu byaha bigenda bikorwa akenshi urasanga ari urubyiruko, rero nibave muri ibyo bitabafitiye inyungu ahubwo barebe imbere habo heza, nibamenye ko Igihugu cyabo aribo bazakirinda, nibo bazagiteza imbere, nibareke kwikuraho inshingano kuri bamwe basenga ngo baziharire Imana. Hari abasoza kwiga aho gukora ibizamini bakajya gusenga gusa, nibasenge ariko banakore, baharanire ko ibyiza byose bihari babigiremo uruhare.’’
Meya Kakooza yavuze ko urubyiruko ruriho ubu rwagize amahirwe yo gukurira mu buyobozi bwiza bubateze amatwi, bubitayeho ndetse bunafite ubushake bwo kubashyira mu myanya igfatirwamo ibyemezo, abasaba kubibyaza umusaruro no kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.

Meya Kakooza yasabye urubyiruko gukora cyane