Niba ugifite amahirwe yo kuba ubarizwa mu myaka y’urubyiruko, wigeze wibaza impamvu buri munsi usigaye wumva inkuru y’ab’urungano rwawe bishwe na kanseri, impyiko, umwijima, umutima n’zindi ndwara zitandura.
Nta gushidikanya ko nawe ibi bisigaye bigutungura niba warakuze ubwirwa ko indwara zitandura zibasira abakuze gusa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yo mu 2021 igaragaza mu Rwanda abantu bafite ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso bageze kuri 15%, diyabete ni 3%, ndetse nibura buri mwaka abantu 5000 basanganwa kanseri.
Inzego z’ubuzima zemeza ko iyi mibare y’aba bantu barwaye igaragaramo n’abakiri mu cyiciro cy’urubyiruko.
Icyegeranyo cyakorewe ku bantu bari hagati y’imyaka 15-65 mu 2011-12, cyerekanye ko abantu 16% baba bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso babizi cyangwa batabizi.
Byagenze bite ngo abato bari bazwiho kugira ubuzima buzira umuze babe bageze aha?
Mayonnaise n’ifiriti wabasha kubireka?
Uretse impumuro n’icyanga biranga agafiriti gaherekejwe na mayonnaise, hari ikindi ujya utekereza kuri ibi biryo wihebeye?
Nubwo ushobora kuba utabitekerezo cyangwa ngo wibaze ingaruka imirire nk’iyi ishobora kugira ku buzima bwawe, Umuyobozi w’Ishami rishizwe Ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, yagaragaje ko izi ndyo ziri mu bikomeje koreka ubuzima bw’urubyiruko.
Ati “Kera ibiryo bya Kinyarwanda uko twaryaga wasangaga ibyinshi ari imboga ariko ubu ni amasukari menshi, ni amavuta menshi, imboga nke.”
“Dufate nk’umwana muto wiga mu mashuri abanza, usanga abyuka mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri anyweye icyayi n’umugati, yagera ku ishuri akiga yicaye kugeza atashye, ubundi akajya kongera kureba televiziyo no kurya.”
Kimwe na Dr Sendegeya nawe ujya utekereza uko ubuzima bw’uyu mwana buzaba bumeze mu myaka iri imbere?
Dr Sendegeya avuga ko “nyuma y’imyaka mike ibintu uyu mwana arya umubiri we utabikenera bizamuviramo kubyibuha no kwiyongera kw’ibinure, ugasanga urwagashya rugize ikibazo kubera isukari nyinshi n’ibindi cyangwa bya binure udakoresha bikaziba imiyoboro y’amaraso.”
Ati “ Ntibyagutangaza ubu kubona umuntu ku myaka 30 impyiko zarapfuye burundu, turabafite.”
Wakwihanganira kugenda n’amaguru ubona imodoka?
Birumvikana ko aho igihugu kigeze mu iterambere utava i Kigali ngo ugere i Rwamagana n’amaguru, ariko se nibura ujya utekereza ingaruka zishobora kubaho ugenda mu modoka gusa, ukayivamo ugiye kwicara mu ntebe no kuryama igihe ijoro riguye?
“Abantu ntibagishaka kugenda n’amaguru, dufate nk’umwana wawe, buri munsi umujyana ku ishuri mu modoka, yagerayo akicara, bajya mu mwanya wo gukina ugasanga nabwo yicaye kuko ibibuga byo gukiniraho si byinshi cyane. Isaha yo gutaha nabwo yaza ukamushyira mu modoka.”
Aya magambo ya Dr Sendegeya agaragaza uburyo abantu batakibona umwanya wo gukora siporo ndetse n’iy’urugendo rworoheje umuntu ashobora gukora n’amaguru.
Inzoga unywa wabasha kuzisimbuza amazi?
Muri iyi minsi biragoye kunyura ku tubari two mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu ntara ngo ntusangemo umubare munini w’urubyiruko wiganjemo ababa banywa inzoga zikomeye z’amoko atandukanye.
Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko 41% y’Abanyarwanda banywa inzoga ku kigero cyo hejuru. Abatuye mu nkengero z’imijyi, ni bo banywa inzoga cyane kuko bari kuri 41%, mu mijyi ni 29%.
Iyi mibare kandi igaragaza ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rufite ikibazo cyo kubatwa n’inzoga.
Iyo bigeze ku nzoga zo zigira umwihariko kuko usanga abenshi mu rubyiruko ruzinywa biruviramo kugira ibibazo byo mu mutwe byatumye mu mwaka ushize abakiriwe n’ibitaro by’izi ndwara i Ndera n’amashami yabyo, biyongera ku kigero gikabije. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.