Search
Close this search box.

Inama za Perezida Kagame zahindura ubuzima bw’urubyiruko

Mu myaka mike ishize byari bigoranye kumva ko hari igihe urubyiruko rwa Afurika ruzahurira hamwe rukagira umwanya wo kuganira ku hazaza harwo ndetse n’ah’uyu mugabane muri rusange ari nako rugirwa inama n’abakuru biganjemo abayobozi b’ibihugu rukomokamo.

Imyaka 10 irashize urugendo rw’ibiganiro nk’ibi rutangiye binyuze mu nama izwi nka YouthConnekt, ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika.

Afurika yakunze kugaragazwa nk’Umugabane w’intambara, amakimbirane, inzara, ubujiji n’ubukene. Ibi byatumye urubyiruko rwayo rudaterwa ishema n’aho ruvuka, ku buryo rutashoboraga guhura ngo ruganire ku cyerekezo rwifuza guha Afurika ku ruhando mpuzamahanga.

Ni nde utarifuzaga kubona urubyiruko rwa Afurika rwicaye hamwe rujya inama mu bijyanye n’ubucuruzi, politike, urujya n’uruza rw’abantu, kurengera ibidukikije ndetse rukagira n’umwanya wo kwidagadura, ahari iyo bitaza kuba YouthConnekt ntibyari gushoboka!

Iyi nama ya YouthConnekt yatangiye ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP ndetse iy’umwaka wa 2022 yongeye kubera mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Kigali yatangiye kwakira urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, ruje kwitabira iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatanu.

Imirimo yo gutangiza iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane yaranzwe n’imbyino ndetse no gusabana hagati y’uru rubyiruko, nyuma habaho igikorwa cyo kuganirizwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua n’abandi.

Afurika si umugabane w’ibibazo

Zimwe mu mpanuro Perezida Kagame yahaye uru rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt n’urundi ruri hirya no hino ni ukumenya ko Afurika atari umugabane w’ibibazo nk’uko bamwe bakunze ku bitekereza.

Ati “Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo, habe na gato. Ni byo hari ibibazo, ariko se nihe utabona ibibazo? Ibibazo biri hose ku Isi, bityo rero dukwiriye kwita ku bibazo byacu ariko ntabwo turi umugabane w’ibibazo.”

Yavuze ko “Abayobozi bakwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo babone urubyiruko nk’abafatanyabikorwa muri gahunda z’iterambere zitandukanye. Turabizi mufite ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi bugezweho, kubaka inzego z’ubuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya ubusumbane ndetse n’ibindi byinshi.”

Yakomeje avuga ko “abayobozi bafite inshingano zo gutega amatwi urubyiruko ndetse no gukorana narwo.”

Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk’igikwiye kwitabwaho n’urubyiruko rwa Afurika ni imyitwarire myiza.

Yavuze ko kutagira imyitwarire myiza bishobora kwangiza ibyo umuntu yagezeho byose kandi mu byukuri kuyigira ntacyo bihombya uyifite.

Ati “Gukora cyane nubwo byaba biherekejwe no gukora ibintu mu buryo burimo ubwenge, udafite intego ntabwo biba byuzuye. Niyo mpamvu buri gihe dukwiriye kugira impamvu, ishobora kuba abo turi bo, aho dushaka kugera[…] nshobora kongeraho ko igihe ufite iyo mpamvu ushobora no kongeraho imyitwarire myiza. Ikinyabupfura kiraduherekeza.”

Biteganyijwe ko iyi nama ya YouthConnekt yateranye kuri uyu wa Kane izasoza imirio ku wa 15 Ukwakira 2022.

YouthConnekt yahurije i Kigali urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika

Aba bagabo n’abasore baturutse muri Chad ni bamwe mu bitabiriye YouthConnekt

YouthConnekt y’uyu mwaka yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse muri RDC, Botswana n’ahandi

Urubyiruko rurenga 9000 rwahuriye muri BK Arena mu nama ya YouthConnekt

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo muri Afurika kumenya ko umugabane wabo atari uw’ibibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter