Search
Close this search box.

Ese urubyiruko rwa Afurika rwahejwe muri politiki cyangwa rwariheje?

Nubwo urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye Umugabane wa Afurika, rukomeje kugaragaza ko rudahabwa amahirwe yo kwinjira muri politiki n’izindi nzego zifata ibyemezo kuko hari bamwe mu bayobozi b’ibihugu byabo bagifite imyumvire y’uko abantu bato badashoboye.

Afurika ni wo mugabane ufite umubare munini w’abantu bakiri bato ndetse mu myaka iri imbere ni bo bazaba ari benshi ku Isi.

Umugabane wa Afurika utuwe n’abantu barenga miliyari 1,2 ndetse bitewe n’umuvuduko wo kubyara, mu 2050, abatuye Afurika bazaba bikubye kabiri bagere hafi kuri miliyari 2,5.

Nibura icyo gihe, icya kabiri cy’abatuye Isi bazaba ari Abanyafurika. Urubyiruko rwa Afurika ruzaba rugize 42% by’urubyiruko rw’Isi muri rusange mu gihe kandi na 75% muri Afurika bazaba ari urubyiruko.

Ingingo y’uruhare urubyiruko rugira mu gufata ibyemezo muri Afurika ni imwe mu zagarutsweho mu nama ya YouthConnekt ndetse n’abayobozi batandukanye bagira icyo bayivugaho.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua,  yafashe umwanya wo kuganiriza urubyiruko rurenga ibihumbi icyenda rwayitabiriye, arwereka uburyo rwakwinjira muri politiki.

Visi Perezida Gachagua asanga urubyiruko rwa Afurika rudakwiye guha agaciro abarubwira ko ari abayobozi b’ejo hazaza kuko imyaka barimo ari iyo gutangira kuyobora no gufata ibyemezo badategereje ejo.

Ati “Kandi ntimukemere ibyo kuvuga ngo muri abayobozi b’ejo hazaza, kuki mushaka kuba abayobozi b’ejo? Mube abayobozi b’uyu munsi. Buri wese ufite imyaka iri hejuru ya 18, ni mukuru, ni ukubera iki niba ufite imyaka 25 umuntu yakubwira ngo uri umuyobozi w’ejo?” Urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 35 ni abayobozi b’uyu munsi.”

Mufite ubushobozi n’ubushake

Visi Perezida Gachagua yemeza ko urubyiruko rwa Afurika arirwo rufite mu biganza ahazaza h’uyu mugabane.

Ati “Ni mwe ahazaza h’uyu mugabane, turashaka kubwira urubyiruko rwacu ko ahazaza h’abaturage b’uyu mugabane by’umwihariko abakuze hari mu biganza byanyu.”

Yabwiye uru rubyiruko ko rufite ibisabwa byose birimo ubwenge n’ubushake ikibura ari ugufata inshingano.

Ati “Mufite ibisabwa kugira ngo mugeze uyu mugabane ku rundi rwego, mufite imbaraga, mufite urukundo rw’ibyo mukora, mufite umurava kandi icy’ingenzi mufite ubwenge dukeneye kugira ngo tuzane impinduka kuri uyu mugabane.”

Ntimwahejwe

Nubwo urubyiruko rwa Afurika rukomeje kuvuga ko ruhezwa muri politike, Visi Perezida Gachagua asanga atari byo kuko amategeko ahari atarukumira.

Ati “Turashaka gusaba urubyiruko rwa Afurika gufata ibyo rwemererwa n’amategeko  kugira ngo rugire uruhare mu nzira y’amajyambere kuri uyu mugabane mu myaka myinshi ishize wafatwaga nk’usinziriye.”

Asanga uyu munsi iyo arebye aho Afurika igana abayobozi bayikwiriye ari ababarizwa mu cyiciro cy’urubyiruko.

Ati “Murasabwa gufata umwanya mu kayobora ndetse mu gatanga icyerekezo kigamije guhindura uburyo bwa gakondo twakunze gukoramo ibintu, iyi ni imyaka yo guhanga udushya no gufata inshingano. Abayobozi bakwiye b’uyu munsi ni urubyiruko rwa Afurika.”

Gachagua yasabye urubyiruko rwa Afurika kutihunza inshingano, ahubwo rugaharanira kujya mu nzego zifata ibyemezo zinagira uruhare mu kugena ahazaza h’uyu mugabane.

Ibyatangajwe na Visi Perezida wa Kenya abihuriyeho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uvuga ko urubyiruko rukwiriye guhaguruka rugaharanira icyo rushaka kugeraho aho guhora ruvuga ko rwahejwe.

Visi Perezida wa Kenya yasabye urubyiruko gutinyuka, rukajya mu myanya y’ubuyobozi ruhereye ku itorererwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter