Amahitamo umuntu agira ashobora kumvikana nk’ikintu kidafite agaciro gakomeye cyane cyane ku rubyiruko, nyamara Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, agaragaza ko ari yo agena niba ahazaza hawe haba heza cyangwa habi.
Mu kiganiro Minisitiri Mbabazi yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt yagaragaje ko “urubyiruko rudafite ubuzima bwiza ntacyo rwakwigezaho cyangwa ngo rugeze ku gihugu kuko abaturage bafite ubuzima buzira umuze ari bo mutungo uhambaye.”
Kutagira amahitamo meza, Minisitiri Mbabazi yabigaragaje nk’amwe mu makosa ashobora gutuma ahazaza h’urubyiruko hajya mu kaga. Ibi bijyana n’ibindi birimo kugira inshuti mbi, kudakoresha neza imbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Gufata imyanzuro idakwiriye
Minisitiri Mbabazi agaragaza ko kimwe mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’urubyiruko harimo no kudafata imyanzuro iboneye mu gihe gikwiye.
Ati “Rubyiruko mufite umukoro wo gufata imyanzuro ikwiriye kugira ngo uyu munsi n’ejo hazaza muzabe mufite ubuzima bwiza, ubuzima bwanyu mukwiriye kubutegura uyu munsi, amahitamo mugira agira uruhare mu buzima muzabaho ejo, buri gihe mujye muharanira gutekereza ibirenze iby’uyu munsi, mukwiye gukoresha ubwenge mu guhitamo ndetse mukagendana n’abantu b’imico n’indangagaciro byiza ndetse bafite imitekerereze mizima.”
Kugendana n’inshuti mbi no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga
Minisitiri Mbabazi yemeza ko urubyiruko rukwiriye kwisuzuma ruhereye ku myanzuro mito rufata, nk’inshuti wahisemo kugendana na zo, igihe ubyukira, aho ujya n’ibindi.
Ati “Mwubake ubuzima burimo gahunda yo kwigenzura mu buryo buhoraho no kwisuzuma uko buri munsi urangiye bigendanye n’imyanzuro wafashe uyu munsi. Ibi bizagufasha guhitamo kandi iyi ni imyanzuro yoroshye itangirira mu kumenya uti ese nkwiriye kujya he? Nkwiriye kubyuka ryari? Ese ni ibiki ukwiriye gushyira ku mbuga nkoranyambaga zawe kubera ko ibyo byose bijya mu bikuranga.”
Nubwo hari ibyemezo urubyiruko uyu munsi rufata rutumva uburemere bwabyo, Minisitiri Mbabazi agaragaza ko rwabishaka cyangwa rutabishaka aya mahitamo ari yo agena ahazaza harwo.
Ati “Amahitamo twita mato n’imyanzuro dufata uyu munsi bigira uruhare ku ngaruka z’igihe kirekire mu buzima bwacu zaba inziza cyangwa imbi.”
Birasanzwe ko iyo umuntu ari gukura akora amakosa menshi cyangwa agatezuka ku ntego ariko Mbabazi agaragaza ko igihe urubyiruko ruguye mu makosa nk’aya ari byiza kugira uwo rwegera rukamuganiriza ku bibazo rufite.