Search
Close this search box.

Yaba yaranyanduje SIDA?

Nitwa Iragena Yves, ndi umusore w’imyaka 25. Maze iminsi mpangayikishijwe n’uko ntamenya ko nanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ndi muzima kuko ntinya kujya kwipimisha kuko mu by’ukuri ntazi icyemezo nafata ndamutse nsanze naranduye.

Niba uri gusoma iyi nkuru nta kabuza ko uri kwibaza igituma nicyeka amababa kandi birumvikana. Mu by’ukuri ntabwo ndi umusore ukunze kujya mu ngeso y’ubusambanyi, gusa mu cyumweru gishize naracitswe nkorera aho nk’uko aba-jeunes musigaye mubigenza, na ko bamwe muri mwe.

Ikirushijeho kuntera ubwoba ni uko umukobwa twaryamanye uwo munsi nta makuru menshi mufiteho kuko ari bwo bwa mbere twari duhuye, abakuru mushobora kwibaza uburyo umuntu ahura n’undi bwa mbere bikarangira bagiye mu buriri ariko abato bazi cyane icyitwa ‘one-night stand’.

Ndabyibuka nk’ibyabaye ejo, hari ku wa Gatanu umwe mu kwezi gushize, ubwo nari nsoje akazi. Mu busanzwe nkorera i Remera muri kimwe mu bigo by’ubwishingizi.

Nkisohoka mu kazi narebye ku isaha mbona haracyari kare, mpitamo kureba aho naba ngorobereje. Nafashe moto yihuse feri ya mbere nyifungira Riders, benshi mu rubyiruko murahazi!

Aha niho nahuriye n’uyu mwari utagira uko asa, twaraganiriye bishyira kera. Yambwiye ko Riders yari afite gahunda yo kuhahurira n’inshuti ze ariko zose yazibuze kuri telefoni. Namubwiye ko nta kibazo twaba twicaranye cyane ko nanjye nta wundi muntu twari kumwe.

Mu by’ukuri twamaze amasaha atatu tuganira, gusa kuri njye numva ari nk’iminota 30. Ntimumbaze uko byaje kurangira ntahanye n’uwo mwari nari mpuye na we bwa mbere n’uko byaje kurangira turyamanye.

Munyemerere iby’uyu mukobwa mbisubikire aha, kuko ubu iyo ngize agaheri, inkorora cyangwa ikindi kibazo ndushaho kugira umutima uhagaze.

Ndabizi ko SIDA itakiri indwara ikanganye cyane mu maso y’urubyiruko, gusa nubwo imiti igabanya ubukana yabonetse ndetse benshi mu banduye bakaba baratangiye kuyifata, SIDA ni imwe mu ndwara zigihangayikishije abatuye Isi bitewe n’uko ahanini idakira, ntigire umuti cyangwa urukingo.

Guhangayika kwanjye kwarushijeho kwiyongera nyuma yo gusoma amakuru avuga ko mu Rwanda hari ubwiyongere bwa SIDA mu rubyiruko by’umwihariko abakobwa bageze mu myaka 15-24.

Ikindi giteye inkeke ni uko uku kutamenya uko mpagaze mbihuje n’urundi rubyiruko rwinshi, kuko imibare igaragaza ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76,9% by’abipimishije ari bo, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52,4% gusa.

Nabwirwa n’iki ko nanduye?

Ndabizi ko uburyo bwizewe bwo kumenya ko umuntu yanduye Virusi itera Sida ari ukujya kwa muganga kwipimisha cyangwa kwipima we ubwe akoresheje udukoresho twabugenewe, gusa ibi byose byarananiye.

Ibi byatumye negera umwe mu baganga mubaza niba hari ibimenyetso bigaragarira ku mubiri byatuma umuntu amenya ko yanduye nk’uko bigenda iyo umuntu arwaye Malaria n’izindi ndwara.

Uyu muganga yambwiye ko “Ubusanzwe habaho ibyiciro bitatu bya Virusi itera Sida ndetse na SIDA muri rusange; iyo umuntu acyandura, ntagaragaza ibimenyetso ndetse n’icyiciro cya nyuma ari nacyo umuntu yakwita indwara ya SIDA.”

Yambwiye ko “Abantu benshi iyo bacyandura bagira ibimenyetso byorohoje cyane nk’ibicurane uretse ko hari n’abandi benshi batagira ibimenyetso na mba. Ibimenyetso biza guhera kuri 40 kugera kuri 90% by’abantu.”

Uyu muganga yambwiye ko muri ibi bimenyetso bigaragara mbere harimo guhinda umuriro, kuribwa mu muhogo, kuribwa umutwe no gucika udusebe mu kanwa, gusa ngo ibi bimenyetso bigaragara ku muntu nyuma y’ibyumweru bibiri kugera kuri bine umuntu ahuye n’iyo virusi.

Uyu muganga twaganiriye nk’inshuti bisanzwe ari nayo mpamvu ntifuje gutangaza amazina ye kuko tutahuye mu buryo bw’akazi. Yambwiye ko “Iyo igihe cyavuzwe hejuru kirangiye hakurikiraho igihe umuntu aba afite agakoko gatera SIDA mu mubiri we ariko ntagaragaze ibimenyetso. Iyo umuntu adafashe imiti iyo ariyo yose iki gice kitagira ibimenyetso gishobora kumara imyaka guhera kuri itatu kugera kuri 20.

Iyo abantu badafashe imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, kimwe cya kabiri cy’ababana n’agakoko gatera SIDA bayirwara mu myaka icumi.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu atangiye kurwara SIDA harimo: gutangira kunanuka cyane, Kurwara umusonga na candidiasis yo mu muhogo, Kurwara indwara zo mu myanya myibarukiro.

Izi ndwara z’ibyuririzi akenshi ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Bacteries, virusi, fungi cyangwa se parasite ubusanzwe zicwa n’ubwirinzi bw’umubiri. Izi ndwara zishobora kwibasira hafi buri rugingo rw’umuntu.

 Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter