Search
Close this search box.

Urwibutso ku ndirimbo yo mu buto bwanjye

Birashoboka ko nawe ufite indirimbo wakunze kuva ukiri muto ariko kugeza n’uyu munsi nubwo hashize imyaka myinshi ucyumva ari nshya, ku buryo iyo ugeze aho bari kuyiririmba utega amatwi nk’aho aribwo bwa mbere uyumvise.

Hari abo muzaganira bakakubwira ko nta wundi muhanzi bazigera bakunda nka John Elton, Marvin Gaye, Bob Marley, Tupac, Masabo Nyangenzi, Byumvuhore n’abandi.

Njye tuganira uyu munsi nagize amahirwe yo gukura numva izi ndirimbo zose, ariko sinzi impamvu iyo numvise ‘Tajabone’ numva hari ikintu gihindutse muri njye, ndabizi ibi nshobora kuba mbisangiye n’abandi benshi bakunze iyi ndirimbo yasohotse mu 1992.

Ndabizi niba uri uwa vuba, warakuze wumva Ariana Grande, Beyonce na Rihanna ushobora kuba wibuze, ni yo mpamvu ngiye kugufasha.

Tajabone, ni indirimbo ya Ismaël Lô, umwe mu bahanzi bafatwa nk’ab’ibihe byose ku Mugabane wa Afurika. Iyi ndirimbo y’uyu mugabo ukomoka muri Sénégal yagiye hanze mu 1992.

Ku batazi igisobanuro cy’iyi ndirimbo, Tajabone ni izina ry’Umunsi Mukuru wizihizwa muri Islam. Ku bakirisitu uyu munsi ugereranwa n’ibirori byo gushima Imana bizwi nka ‘Thanksgiving’.

Muri Sénégal, aho Ismaël Lô akomoka kuri uyu munsi abana bazenguruka mu ngo z’abaturanyi baririmba banabyina. Nyuma aba bana bahabwa ibihembo birimo umuceri na biscuits.

Muri iyi ndirimo, uyu muhanzi aba agaruka ku buryo bizihiza uyu munsi ariko akitsa ku byo umuntu azabazwa amaze gupfa.

Ismaël Lô hari aho agira ati “Ta..Tajabone, twizihiza Tajabone, Ta..Tajabone, twizihiza Tajabone. Abdou w’indwanyi Abamalayika babiri, bazava mu ijuru bamanukire muri roho yawe bakubaze niba warasenze Imana ndetse waraniyirije.”

Mu by’ukuri nkiri umwana iyi ndirimbo sinarinzi igisobanuro cyayo, nkeka ko nayikundiraga uburyo icuranze no kuba Televiziyo Rwanda muri icyo gihe yarayihozagaho cyane ko hatari indirimbo nyinshi z’Abanyafurika zifite amashusho.

Kimwe n’abandi benshi bayibonye mu bwana bwabo, nanjye natinyaga amashusho yayo. Abatayazi mwaza kujya kuri YouTube.


Sinzi neza icyatumye nkunda iyi ndirimbo ariko iyo ukurikiye uburyohe bw’amajwi n’ibicurangisho biyirimo ntakabuza ko waryoherwa, ahari niyo mpamvu nanjye nayikunze.

Nongeye gukumbuzwa ibihe byiza

Niba nibuka neza hashobora kuba hari hashize nk’umwaka ntumva iyi ndirimbo. Ndashimira abateguye YouthConnekt bongeye kuyinyumvisha.

Nyuma y’ibiganiro birebire ubwo numvaga MC avuze ko hari umuhanzi ugiye kuturirimbira iyi ndirimbo nabaye nk’uruhutse.

Amata yongeye kubyara amavuta menye ko ugiye kuyiririmba ari Michael Makembe, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda b’abahanga.

Nkimara kumva ijwi rya harmonica ritangira iyi ndirimbo nabaye nk’usubiye mu bihe by’ubuto bwanjye, ni ibyiyumvo nasanze nsangiye na benshi mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama kuko rwahise rukomera amashyi rimwe.

Uko Makembe yagendaga yinjira mu bitero by’iyi ndirimbo abari mu Intare Arena barushijeho gutuza ku buryo nta n’inyoni wumvaga itamba kuko bose bari bamuteze amatwi.

Ismaël Lô ni umwe mu bahanzi banditse amateka akomeye mu muziki wa Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter