Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Impamvu urubyiruko rudakwiye kwijandika mu byaha rwitwaje ubuto no kutamenya

Minisitiri w’Urubyiruko niterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kuyoboka ibikorwa bibi bitwaje ko bakiri bato, bashutswe cyangwa batari bazi ibyo bakora.

Urubyiruko rwari mu mashyaka mu Rwanda n’urundi rwigishijwe ingengabitekerezo ya jenoside rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rugero rwo hejuru.

Si aha gusa kuko no mu yakorewe Abanya-Cambodge, igihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, yabaye hagati ya 1975 na 1979 rwifashishijwe cyane mu gutsemba abagera kuri miliyoni ebyiri muri icyo gihugu.

N’uyu munsi urwibumbuye mu mutwe wa Wazalendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwica Abatutsi bo muri iki gihugu n’abavuga Ikinyarwanda bitewe n’urwango rwabibwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo urubyiruko rwifatanyaga na Our Past Initiative mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko nubwo urubyiruko rugomba kwitabwaho mu nguni zose, rukoroherezwa kugera ku nzozi zarwo, rudafite impamvu n’imwe yatuma rwijandika mu byaha ngo ni uko rukiri mu myaka yo hasi.

Yerekanye ko nta muntu muto wo guhemuka kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abana bagiye kuri za bariyeri, abishe, abasahuye mu mazu y’Abatutsi, ababaga bari kumwe n’ibitero birukankana Abatutsi n’abarangaga aho bihishe.

Ati “Kuba inyangamugayo ni uburere bwubakwa ukiri muto na we ukabuharanira bityo ukazabukurana.”

{{Umukoro ku bo mu miryango yiciwe, iyishe n’iyabohoye u Rwanda}}

Minisitiri Dr Utumatwishima yatanze impanuro ku rubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye Abanyarwanda bisangamo ku bw’amateka, agaragaza ko bose bafite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yibukije ko niba umuntu akomoka mu miryango yabuze abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite inshingano zikomeye zo kubahesha agaciro, kusa ikivi cyabo, kubabera aho batari n’ibindi.

Ati “Ni inshingano zo kugira uruhare mu mikorere n’imitekerereze ituma wowe ntawe uz0ngera kukwica bibaho, ntawe uzanica abawe n’aho uzasiga urubyaro rwawe hakazaba ari heza.”

Ati “Byaba bibabaje kuba iwanyu haravuyemo Interahamwe na we uyu munsi aho ukorera warabiciye, utumva, utumvikana, urangwa n’amacakubiri, uri umusinzi cyangwa umuswa, mbese udatanga umusaruro.”

Yerekanye ko urubyiruko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera kugira ngo ruzashobore kusa ikivi rwasigiwe.

Ati “Byaba bibabaje uri muzima ukijandika mu mafuti kandi uzi neza inshingano wasigiwe n’aya mateka.”

Ni impanuro kandi yahaye n’abakomoka ku babaye intwari bagatabara u Rwanda, akavuga ko bagomba kugera ikirenge mu cy’izo ntwari, bakagaragaza isura nziza aho bari hose, bakerekana ko icyo zaruhiye bazakirinda gusubira inyuma.

Minisitiri Dr Utumatwishima yerekanye ko byaba biteye isoni n’ikimwaro kubona umuntu nk’uwo abaye ikigwari, abarizwa mu basinzi, abajura n’ibyomanzi, nyamara abana b’Abanyarwanda bafitiye igihugu ideni ryo kukigeza aheza mu nguni zose.

Ati “Nk’abana b’Abanyarwanda tugomba kuzirikana ko ubumwe bwacu, kumvikana, gutekereza neza, ubuhanga, kwanga ikibi, kunoza umurimo kuba urumuri rutazazima, kubaka Akarere aho jenoside itazongera kuba ukundi turebera, mu by’ukuri ni ryo deni dufitiye iki gihugu n’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeye kwibutsa urubyiruko kuzirikana ubutumwa Perezida Kagame aherutse kuruha ubwo yatangizaga icyumweru cyo Kwibuka, aho yagaragake ko urubyiruko ari abarinzi b’ahazaza, umusingi w’ubumwe n’imitekerereze itandukanye n’iy’ikiragano cyabanje.

Straight out of Twitter