Shyaka Kevin Alton ni umunyeshuri wiga mu ishuri ryo mu karere ka Bugesera, Blue Lakes International School, BLIS, mu mwaka wa kabiri wa porogaramu y’Ubukungu n’ikoranabuhanga, BTEC. Uyu mwaka yigamo wagereranywe nk’uwa gatanu w’ayisumbuye muri porogaramu y’Igihugu.
Ku myaka 19 y’amavuko yatangiye kubaka robots zishobora kwifashishwa mu nzego zinyuranye mu bikorwa bya buri munsi. Afite inzozi zo kuzagera kure ashingiye ku bumenyi akura mu masomo yiga y’ubukungu n’ay’ikoranabuhanga.
Ubwo twasuraga iri shuri, twasanze Kevin, afite robot yiyubakiye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ni robot ishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye kandi mu nzego zinyuranye.
Iyi twamusanganye ikoranye utwuma twa sensors. Yavuze ko yakoreshwa mu gukemura ibibazo byinshi bigaragara mu buzima busanzwe.
Icya mbere n’uko iyi robot, ishobora gushyirwa mu modoka, ikarinda impanuka kuko iba ifite ubushobozi bwo kubona inkomyi cyangwa ikintu gishobora guteza impanuka mbere y’igihe [kubera za sensor] imodoka ikaba yahita yihagarika.
Ikindi n’uko iyi robot ishobora kwifashishwa mu kugena umuvuduko imodoka igenderaho. Urugero ushobora kuyifashisha ukemeza ko mu bilometero 100 imodoka igomba kugendera ku muvuduko wa 60km/h, mu bindi 50 bikurikiye ikagendera ku muvuduko wa 80km/h gutyo gutyo.
Iyi robot kandi ishobora no kwifashishwa mu nganda mu guterura ibintu biremereye kandi bidasabye ko uyikoresha baba bari kumwe. Ashobora kuba ari mu cyumba runaka maze akajya ayitegeka ibyo gukora.
Ubwo twaganiraga na Kevin, yatumbwiye ko “Naje gusanga turi mu Isi iri gutera imbere cyane cyane mu ikoranabuhanga, byatumye ntekereza nti ese nta kuntu nakubaka ikintu gikora akazi nk’abantu nkagiha ubushobozi bujya kungana nk’ubwabo.”
Niko guhita atangira kubaka iyi robot. Kevin yavuze ko ishobora no kwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi aho ushobora no kuyishyira mu bitanda maze kikaba cyakivana ahantu hamwe kijya ahandi, aho kubisunika nk’uko bisanzwe bikorwa.
“Ubu iri koranabuhanga rishobora gushyirwa mu gitanda kikajya gufata umurwayi kikamujyana ahandi nta muntu ugikozeho.”
Mu kiganiro kigufi twagiranye, yagaragaje ko yishimiye amasomo yiga, ndetse ko ubu afite intumbero zo gukora ibikorwa bifitanye isano n’ubukungu ndetse n’ikoranabuhanga.
Ati “Nk’uko niga amasomo y’ubukungu inzozi zanjye ni ugukora ibijyanye nabyo ariko bishingiye ku ikoranabuhanga. Ndashaka ko abantu bose babona iyi robot yanjye kuko ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi cyane.”
“By’umwihariko ahantu h’ingenzi numva yakoreshwa cyane ni mu mihanda mu kurinda impanuka ndetse no mu nganda mu koroshya uburyo bw’ubwikorezi.”
Inkuru ya Shyaka Kevin Alton, ni urugero rwiza rwa ya mvugo ngo ‘Imyaka ni imibare’. Ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko bidasaba kuba ufite imyaka runaka kugira ngo ugere ku kintu gishobora kugirira akamaro sosiyete.
Ni inkuru yagakwiye kubera urundi rubyiruko rwose isomo ko hari byinshi rwakigezaho hatitawe ku myaka rufite, ko icy’ingenzi ari ubumenyi ndetse no kugira ubuzima bufite intego.