Igice cya siporo binyuze mu mikino itandukanye, ni kimwe mu bitaratanze ikaze ku bari n’abategarugori ngo na bo bagaragaze impano zabo.
Ibi bigaragarira mu buryo mu makipe akomeye, kuva mu myaka yo hambere abagore batigeze bahabwa agaciro bakwiriye muri siporo.
Nubwo bagiye bahezwa mu mikino itandukanye ariko hari abatinyutse biyemeza kurwanira uburenganzira bwabo, kugeza babaye ibikomerezwa mu mikino itandukanye.
Mu bagore bazamuye izina ryabo muri siporo harimo na Girimbabazi Pamela Rugabira, wamamaye mu mukino wo koga kugeza ayoboye na ishyirahamwe ryawo mu Rwanda.
Uyu ni umugore utari agafu k’imvugwarimwe mu mukino wo koga mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kuko yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye yatumye aba igihangange.
Mu mikino yitabiriye harimo uwabereye muri Sydney muri Australia mu 2000, uwabereye mu Bugiriki mu 2004 ndetse mu 2008 yerekeje Beijing mu mu Bushinwa. Aha hose yagiye ahesha ishema u Rwanda.
Uyu mubyeyi w’abana bane asanzwe ari umukozi w’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge Rwanda, mu ishami ryo kurwanya ibiza, afatanya na siporo yo koga.
KURA yagiranye na Girimbabazi ikiganiro kirambuye, asobanura uburyo yayobotse umukino wo koga, uko yawubayemo n’ibindi bijyanye n’uyu mukino yihebeye.
KURA: Watunyuriramo uko wisanze mu bijyanye na siporo yo koga?
Girimbabazi: Natangiye nkiri muto, noga bya siporo. Icyo gihe nakoraga izitandukanye ku ishuri, nakoraga ‘Basketball,’ mu biruhuko nkajya mu mazi, ndabikunda.
Nitabiriye irushanwa rimwe mbona ndabishoboye, ni byo byampaye imbaraga zo guhita nkomeza koga, numva ko ari siporo ngomba gukomeza nkunze cyane.
Iryo rushanwa nitabiriye hari mu 1999, ryabereye ahahoze Hôtel Merdien. Ryateguwe na Minisiteri ya Siporo.
U Rwanda ntabwo ari iguhugu kizwiho kumenyekana mu mukino wo koga. Waguye impano yawe ute?
Icyo gihe siporo yo koga ntabwo yari izwi cyane ndetse nta n’ubwo twari tuzi amategeko yayo, kugira ngo witabire amarushanwa mpuzamahanga byatumye dushakisha amakuru atandukanye.
Icyo gihe Minisiteri ya Siporo yari ihari idushakira amakuru, twari dufite n’abatoza bo ku mahoteli baradufasha mu myitozo kuko nyuma yaho haje kuba irushanwa ritoranya abitabira imikino ya Olympic, yagombaga kuba mu 2000 Sydney.
Twitoje uko tubyumva, tuzi ko tugomba kwitabira irushanwa mpuzamahanga, icyo gihe twagiye turi abakinnyi bo koga babiri n’ab’umukino wo kwiruka.
Umukino wo koga mu myaka ya 2000 wari uhagaze ute mu Rwanda?
Ntabwo wari wagateye imbere, cyari igihe cyo koga bisanzwe ari nako abantu babyumva, badatekereza ko byabamo irushanwa ku buryo n’iyo ryabaga, ryitabirwaga n’abantu bake cyane cyane bamwe babizi, baturiye Kivu, baturutse Kibuye na Gisenyi; ni bo nibuka.
Wahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga itandukanye. Bisobanuye iki kuri wowe?
Bisobanura byinshi! Navuga ngo byamfunguye ubwenge. Bwa mbere nsohotse nari muto, mfite imyaka 15, numva ari ibintu bidasanzwe kandi nkumva ari amahirwe yo kureba icyo nayavanamo.
Ibi ni byo byatumye nkomeza kuko naravuze ngo iki kintu kimfunguriye amarembo ngomba kugikomeza kugeza ngisobanukiwe kandi nkagikora kinyamwuga.
Icyo gihe byari ibintu bishyashya tudasobanukiwe bihagije, nta makuru ahagije mu mikino yo koga, kubera amahame nakoze amarushanwa ndayarangiza, nkumva nakoze neza.
Ariko ngiye kureba ku manota, nsanga bampaye ayo ntakwiriye kuko hari ibyo nishe, naje gusobanukirwa nyuma ko hari ibyo nagombaga gukora kugira ngo njye ku rutonde hamwe n’abandi.
Byarambaje ariko nabwo bintera imbaraga zo guhatana nkagera kure. Ni bwo navuze ngo ibi ntabwo bizongera, ngiye kwitoza ndebeye kuri aba ngaba, ubutaha bizagenda neza.
Ni ibihe bihe byagushimishije mu marushanwa wagize mu mikino yo koga?
Ubwa mbere ngisohoka. Navuga ko gufata icyemezo kuko iyo umuntu agezeyo ntabwo agira igihe cyo kwitoza bihagije, bamuha igihe gito nk’iminsi itatu cyangwa ine.
Muri iyo minsi rero nagize amahirwe yo kuganira kuko barambwiraga ngo ibyo ibintu uri gukora ntabwo ari byo, bigenze gutya.
Hari umutoza witwa Madou wo muri Sénégal, yarambwiraga ngo “Itonde kuko iri ni irushanwa, biragaragara ko ari ubwa mbere uryitabiriye witware gutya.”
Byatumye ngira umutima wo kuvuga ngo uriya muntu ntituri kumwe, ntabwo anzi, afite umukinnyi tugomba guhangana ariko yabonye intege nke dufite.
Ibi byatumye mvuga ngo ngomba gukora nanjye aho ndi hose, nkagira undi nafasha. Irushanwa rya mbere ni ryo navuga ryanyigishije byinshi kandi nishimye mu buryo ntashobora kwibagirwa.
Umukino wo koga usaba imbaraga z’umubiri no kwigengesera. Nk’umugore, haba hari imbogamizi wahuye na zo zijyane n’imbaraga z’umubiri? Wazigobotoye ute?
Kuba umugore cyangwa umukobwa uri muri siporo icyo gihe na byo ubwabyo byari imbogamizi, usanga agenda ahura n’ihohoterwa.
Kuri njye navuga ko iyari imbogamizi ikomeye nka ‘délégation’, umwiherero, abatoza bose babaga ari abantu b’abagabo, usanga hari byinshi ntisanzuramo bitewe n’abantu nabaga ndimo.
Hari ibihe abagore n’abakobwa ducamo, byambayeho ndi mu marushanwa kandi ngomba gukora ariko nirwanaho, nshaka igisubizo.
Menya uko nganiriza abateguraga b’abagore babaga bahari, barabyumva. Gusa hari ukuntu umuntu azitirwa kandi ukabona abantu ndi kumwe na bo ntabwo babyumva, kereka umugore mugenzi wanjye ni we wabyumva.
Hari ibintu byinshi nanyuzemo bitandukanye ariko iyo umuntu yiyemeje kandi afite intego abinyuramo. Ku giti cyanjye ninshobora kubona ubushobozi n’umwanya, nzasangiza abantu ibyo nanyuzemo, nandike igitabo kugira ngo kizafashe abana b’abakobwa bari hasi kuzamuka neza.
Abategura amarushanwa muri siporo, ahantu hari umwana w’umukobwa, hakagombye kuba umukobwa cyangwa umugore muri komite. Ni ibintu by’ingenzi cyane.
Hari aho ugarukira kuko wabuze uwo wisanzuraho ngo ugere ku kintu, usanga abantu bacitse intege, yaba yari afite imbaraga zo kugera kure, agahita asubirayo.
Igihe cyose wamaze ukora umukino wo koga, ni iki byakugejejeho haba mu bushobozi, amarangamutima n’ingufu z’umubiri?
Icya mbere byanyunguye ni ku mubiri kuko ni siporo nziza cyane, ku buryo nsaba ababyeyi bose bafite abana b’abakobwa kubatoza siporo nubwo batakunda koga, bakore indi kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza no ku bwonko.
Buriya amazi aruhura ubwonko ku buryo nk’iyo usubiye mu ishuri cyangwa mu kazi, ugira ibitekerezo byinshi kuko uba wafungutse mu mutwe.
Ikindi byamfashije ni ukwinjira muri siporo, nanjye nkagira amahirwe yo gufasha abandi bari kuzamuka no gutinyuka ibyo bakora.
Ni iki cyagufashije kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF)?
Narababaraga iyo nabonaga siporo nakoze ikomeza gusubira inyuma, narabikurikiranaga. Mu 2009, ni bwo nakoze irushanwa rya nyuma ku rwego rw’igihugu i Butare, ndaritsinda.
Kubera ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryariho icyo gihe, nabonaga tutari guhuza n’ibyo nshaka byo kuzamura siporo.
Icyo gihe nabyitwayeho neza, ibihembo nahawe mpita mbiha abana bato bazamuka, mbaha ubutumwa nti “Nimukomereze aho, mugere kure”, mpita nkomereza mu bundi buzima.
Nari mfite akazi, ndubaka nkomeza mu bindi ariko nari ndi mu ikipe mfasha abana bato mu biruhuko, ku babyeyi banyegeraga tukabigisha.
Kugira ngo mfate icyemezo cyo kujya mu ishyirahamwe, nakurikiranaga amarushanwa, birambabaza numva uburyo abakinnyi bavuga ko badahabwa amahirwe n’uburenganzira bwabo.
Ni ko kuvuga ngo nk’umuntu wakoze iyi siporo, ngomba gutanga umusanzu wanjye. Ni bwo nafashe umwanzuro, njya kwiyamamaza, bangirira icyizere barantora.
Umukino wo koga uhagaze ute mu Rwanda kuri ubu?
Ubu turacyazamuka, ntabwo turagera kure mu koga. Habaho ibice bine hari koga: muri ‘piscine’, mu biyaga, bamwe boga babyina n’abakina volley.
Mu koga muri piscine navuga ko duhagaze neza. N’ubumenyi dufite mu Rwanda, hari n’abakinnyi bari mu mahugurwa iyo bagiye mu marushanwa, bagira umusaruro batanga. Ntabwo twavuga ko turi hasi.