Nishimwe Kabera Bertrand ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu bukungu n’ikoranabuhanga (BTEC) mu ishuri rya BLIS (Blue Lakes International School) riherereye mu Karere ka Bugesera. Uyu mwaka yigamo ni nk’uwa gatanu w’amashuri yisumbuye muri porogaramu y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB).
Ku myaka 18 y’amavuko yubatse robot ishobora kuba igisubizo ku bibazo bikigaragara mu mutekano w’abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umutekano w’abakora uyu mwuga akenshi ntuba wizewe, kuko hari abagiye bawusigamo ubuzima. Kabera yakoze robot ishobora gusimbura umuntu muri uyu mwuga, cyane iyo bigeze ku gucukura amabuye ahantu hagoranye cyane.
Ni ukuvuga ko ikoranabuhanga yakoresheje iyi robot ryashyirwa mu mashini zicukura amabuye y’agaciro ku buryo umuntu yazajya aba ari ahantu runaka, akayitegeka icyo gukora, bidasabye ko ajyayo.
Iyi mashini ntiyakangwa no kuba ahantu ari habi cyane cyangwa hateye impungenge kuko ubushobozi bwayo bwayemerera kuhakorera.
Ubwo yaganiraga na KURA, yavuze ko uretse kuba ari gahunda y’ishuri ryabo yo kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu masomo yabo, ari ibintu yiyumvamo kuko ashaka no kurihuza n’ubushabitsi bwe.
Ati “Nubatse iyi robot kuko ari ikintu numvaga ko nshobora no kuzakenera igihe natangiye ubushabitsi bwanjye kuko bugomba kuba bushingiye ku ikoranabuhanga. Iyi robot yakora ibintu byinshi cyane kandi icya rimwe.”
“Byantwaye icyumweru cyo kuyigaho n’iminsi itatu yo kuyubaka, kuko twabanje kugira igihe cyo kwiga uko ikintu cyakubakwa, nyuma yo kumva ko nanjye hari icyo nakora, ndicara nkora igikorwa cyanjye.”
Agaruka ku mpamvu nyirizina yatumye akora robot, agaragaza ko “Ni ikintu gikunda gupfiramo abantu n’izindi ngorane nyinshi, ni yo mpamvu numva ko iyi robot ari ho hantu ha mbere nayicuruza kandi urebye ni n’ahantu haba amafaranga menshi cyane ugereranyije.”
Yavuze ko iyi robot imeze nk’ishusho y’igikorwa nyamukuru (prototype) ariko ko codes yayikoresheje ziburaho nka 40% kugira ngo zibe zuzuye, zishyirwe mu mashini.
Ati “Ikintu kibura ni nk’amaboko gusa ashyirwa ku mashini nk’izi zicukura. Ni two nakongeraho gusa, naho ubundi ibindi biruzuye cyane.”
Ku kijyanye no kuba hari abamushyigikira, Kabera yavuze ko nubwo abenshi mu rugo iwabo baba batumva ibyo arimo, bitamuca intege kuko hari aho yumva ashaka kugera.
Ati “Nta kintu barabivugaho kuko ntabwo barabimenya neza, babona njya kwiga ariko ntibaramenya agaciro bifite. Umubyeyi wanjye ku giti cye yumvise ari ibintu byiza kubona hari ibyo nkora mu kiruhuko bimfitiye akamaro, ariko abo tuvukana baracyumva ari ibintu ntazashobora. Ariko igihe uzi ko uzabatungura, nta kibazo wagira.”
Kabera ku myaka 18 yakoze robot yakoroshya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro