Search
Close this search box.

TikTok yamubereye isoko y’agatubutse- Byinshi kuri Kimenyi Tito

Mu 2020 ubwo Covid-19 yateraga ku Isi, abantu bahejejwe mu mazu yabo batemerewe kugira aho bajya kugirango iki cyorezo kidakwirakwira. Benshi batangiye gushakisha ibyo bakora kugirango batsinde irungu.

Nibwo urubuga rwa TikTok rwahise rumenyekana kuko abantu benshi bashyiragaho amashusho yiganjemo ayo gusetsa, benshi batangira kubona ikizajya kibatwara umwanya ariko kinabaha ibyishimo mu gihe icyorezo cyari kirimbanyije.

Mu bagiye kuri uru rubuga icyo gihe harimo na Kimenyi Tito, wagiyeho ashaka uburyo bwo kwimara irungu no gusetsa abantu nta kindi agamije.

Abakurikiye uru rubuga mu 2021 bagiye babona amashusho ya Kimenyi Tito, akina yigana ibintu abarimu bakora ariko mu buryo bwo gusetsa abamukurikira.

Aya mashusho ye yagiye akuza konti ye kugeza abaye icyamamare ku mbuga zitandukanye ndetse ahinduka umunyarwenya ukundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Kimenyi yavuze ko yabonye ko amashusho ye atangiye gukundwa bituma ashyiramo imbaraga, niko kuzana amashusho atari asanzwe amenyerewe ku bandi yo kwigana abarimu.

Ati “Amashusho nakoze yatumye menyekana ni ayo narindi gutanga amanota ku banyeshuri abari batsinze nkabaha neza, abatsinzwe nkabibajugunyira mbwabira nabi.”

“Nashyize imbagara mu guhanga udushya nkanahindura ibyo nkora nkavuga ngo niba uyu munsi nkinnye iby’abarimu ejo nkazana iby’abanyeshuri nkagenda mpindura kugira ngo bitarambira abantu.”

Kimenyi Tito kuri ubu ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’abamukurikira ku rubuga rwa TikTok basaga ibihumbi 83, naho abareba amashusho anyuzaho bo bakaba barenze miliyoni ebyiri.

Kuri Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi 60 naho kuri YouTube acishaho filimi yise ‘Gogo na Coco’ akurikirwa n’abasaga ibihumbi 15.

Avuga ko kugira ngo azamure umubare w’amakurikira mu gihe gito byamusabye gukora cyane ndetse no guhanga udushya mu byo akora, kandi ko bimwinjiriza agatubutse.

Ati “Nkoresha imbaraga nyinshi mu gushyiraho ibintu ku mbuga nkoranyambaga, niba nakoze ikintu uyu munsi ejo ngomba gukora ikindi gitandukanye kugira ngo abankurikira bishimire ibyo mbaha.”

“Ku mbuga nkoranyambaga nkuraho amafaranga kandi niyo amfasha mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bivuze ko ushobora kuzikoresha ukinjiza. Nko mu kwezi iyo byagenze neza ninjiza hagati ya 600.000Frw na 700.000Frw.”

Inyungu Kimenyi abona bivuye mu mbuga nkoranyambaga nizo ahereraho abwira urubyiruko rugenzi rwe ko ruzikoresheje neza hari byinshi rwakuramo.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zifite uruhande rwiza n’urubi rero biba byiza kureba ku ruhande rwiza kuko akenshi nirwo rw’ingenzi, niba uje ufite icyikuzanye wagikora kandi ntugacike intege.”

Kimenyi Tito avuga ko imbuga nkoranyambaga zabaye akazi ke ka buri munsi kubera kwamamariza ibigo bitandukanye. Amafaranga yabonye menshi binyuze mu kwamamaza ari hagati ya miliyoni 1Frw na 2Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter