Search
Close this search box.

Ingingo benshi birengagiza ku ikoreshwa ry’agakingirizo

Imikoreshereze y’agakingirizo ni kimwe mu bintu bitavugwaho rumwe hanze aha, kuko hari abavuga ko katabaha ibyishimo iyo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, gusa icyo udakwiye kwirengagiza ni uko gukoresha agakingirizo muri icyo gikorwa ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwikubye inshuro eshatu mu kukurinda agakoko gatera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gutera cyangwa guterwa inda zitateganyijwe.

Iyo bigeze ku kutagira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina abantu bibwira kwo biterwa no gukoresha agakingirizo, gusa  abahanga mu by’ubuzima basobanura ko iyo mpamvu atari ukuri ko ahubwo bishobora kugirwamo uruhare no kuba uwakambaye yakambaye nabi ntakikwize neza, cyangwa se akaba yanakoresheje akatamukwiye.

Reka tuvuge kuri iyi ngingo ya nyuma. Ese waba wibaza uko wamenya agakingirizo kagukwiye.

Mu busanzwe, udukingirizo tugira ingano zitandukanye zirimo inini n’iziringaniye (large & medium) nk’uko n’imyanya ndangagitisina y’abadukoresha itangana.

Nta soni biteye kuba mu gihe ugiye kukagura wabanza gusobanuza ingano y’uduhari, ugasaba akajyanye n’amahitamo yawe bitewe nuko wiyizi.

Wijya kugura agakingirizo wihishahisha ngo unagahindurire amazina, fata umwanya usobanuze ukaguha akubwire uko uduhari tungana mu bunini, uhitemo ako wowe ushaka. Wanasanga wenda ugacuruza nko muri ‘Boutique’ na we atari afite amakuru ko udukingirizo twose tutangana, yamuhe na we agire amakuru y’udukenewe cyane ku isoko abe ari two arangura cyane. 

Nko ku twambarwa n’ab’igitsina gabo, Umubare munini w’utuboneka ku isoko ni udushobora gukweduka tukagira milimetero ziri hagari ya 177.8 ndetse na milimetero 198.12, mu gihe utunini two dushobora kugira milimetero zanarenga 205. Aha amahitamo aba ari ayawe.

Icyo ugomba kumenya ni uko ari byiza kwita ku ngano y’agakingirizo ukoresha kuko utabikoze bishobora kugira ingaruka mbi zirimo no kuba gashobora gucika mukiri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko kari gato, nubwo ibyo byago ari bike. Gusa uko byaba bike kose ukwiye kubyirinda.

Ikindi ni uko indi mpamvu yatuma agakingirizo katagukwira kandi wenda ari ko kajyanye n’imyanya yawe y’ibanga, ni ukukambara nabi cyangwa se ugakora imibonano mpuzabitsina ukarangiza, ariko ugakomeza guhatiriza gukomeza icyo gikorwa kandi utarongera kugira ubushake bwacyo. 

Urabyumva ko iyo warangije imyanya yawe ndangagitsina iba yagabanutse mu ngano ukurikije uko biba bimeze iyo ufite ubushake, biryo agakingirizo ko kakaba ari kanini kuri wowe ku buryo kaba katakigukwira.

Ibyo bishobora kugira uruhare mu kuba utaryoherwa n’icyo gikorwa, ariko ntibisobanuye ko agakingirizo ko ubwako ari ko nyirabayazana.

 Ukwiye kuzirikana ko ubuzima bwiza buri mu maboko yawe, ukirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ari yo ntandaro y’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe, ndetse izo ndwara zirimo n’agakoko gatera Sida zikaba zica.

Gusa iyo bigeze ku kwirinda inda zitateganyijwe ku bashakanye bo bashobora gufatanya agakingirizo n’ubundi buryo busanzwe nk’inshinge ndetse n’ibinini byo kuboneza urubyaro, bakabikora mu buryo bagiriwemo inama na muganga.

Naho ku bijyanye no kwirinda indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina, mu gihe mutizeye ko umwe muri mwe cyangwa mwembi mutazifite, ni byiza gukora imibonano mpuzabitsina mubanje kwipimisha kwa muganga.

https://www.verywellhealth.com/what-condom-size-do-i-need-906651#:~:text=You%20can%20use%20these%20general,7.25%20inches%20to%208.1%20inches

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter