Ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, itsinda ryo mu Kigo cya College Christ Roi de Nyanza nibwo ryari rigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali riturutse muri Leta ya Texas muri Amerika aho bari bitabiriye amarushanwa First Lego League n’ikoreshwa rya robots.
Mu bihembo batsindiye harimo icy’umushinga mwiza bagaragaje wo kwifashisha ikoranabuhanga rya ‘Virtual Reality’ mu mwuga w’ubwubatsi bahabwa n’igihembo cy’itsinda ry’ababanye neza n’abandi mu gihe bamaranye mu marushanwa.
Benshi muri bo ni bato kuko iri rushanwa ryitabirwa n’abanyeshuri bafite hagati y’imyaka 9-17 y’amavuko. Kuba abana bangana gutya bajya guhatana ku rwego mpuzamahanga bagatahana instinzi, ni ikimenyetso kigaragaza ko kugera ku byaguteza imbere bikanagirira akamaro abandi bidasaba gusa kubikora ukuze kandi bishobora no gutangira kare.
Nsabimana Ketinah, ni umwe mu bari bagize iri tsinda. Afite imyaka 15 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ubwo twaganiraga yatubwiye ko kwegukana ibi bihembo kuri bo bivuze byinshi.
Ati “Ibi ni ibituma abakiri bato bigirira icyizere bakumva ko bafite ubushobozi bwo gutuma hari ibishobora kuba. Njye aya marushanwa yatumye menya kubana n’abandi ndetse ngerageza gukurura amakuru y’abantu bo mu bihugu bitandukanye, urumva rero kurenga imipaka ugafungura amaso ushaka kureba kure nabyo biba ari ngombwa.”
Ketinah, yavuze ko “Ikintu numva cyashyirwamo ingufu ni ukuzana abana bakiri bato muri ibi kuko nabo barashoboye. U Rwanda rugomba kugaragaza ko ibi bintu bitari iby’abakuze gusa, ndumva gahunda y’amasomo ajyanye na robot yagezwa mu mashuri menshi ashoboka.”
Shema Almel wiga mu mwaka wa kane muri College Christ Roi de Nyanza, amasomo ya PCB, yatubwiye ko uretse kwiga amasomo ya robot bakajya no mu marushanwa, harimo n’andi mahirwe ahishywe.
Tuganira yagize ati “Wigiramo byinshi, ugahura n’abantu benshi urugero nkatwe ejo bundi twahuye n’abaterankunga bashaka no kuduha za buruse. Ikindi kandi aya masomo atuma no kwiga ibindi bikorohera nka ICT, Physics ni ibintu biba byoroshye cyane.”
Igituma aba bana biga aya masomo ni ukugira ngo bakore imishinga ishobora kwifashisha izi robot cyangwa ikoranabuhanga rya AI, ishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo biba bibangamiye sosiyete.
Icyakora uyu mwuka w’ubutsinzi no gukunda ibyo biga, ntibyari kubabaho batarabanje kwiyumvamo icyo bashaka kwigezaho. Nk’urubyiruko ibi bikwigisha iki? Intambwe ya mbere ni ukwisobanukirwa ukamenya icyo ushaka mu buzima ukanareba icyo cyazakugezaho ndetse n’icyo cyamarira sosiyete kuko byarushaho kuba akarusho.
Kugira intumbero ni byiza mu buzima kuko bigufasha kubona amerekezo y’ubuzima bwawe bikoroheye cyane, kandi iyo ubikoze ukiri muto bigutegurira ejo hazaza heza.
Aba bana begukanye igihembo mu by’ikoranabuhanga