Umutesi Pacifique ni umubyeyi w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Agatare, Akagari ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma. Yavutse kuri se wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuri nyina wayirokotse ariko afatwa ku ngufu.
Umutesi asobanura ko icyo gihe nyina yafatwaga nk’Umututsi, mu gihe se yari mu Interahamwe mu 1994. Ivuka rye ryaturutse ku wahindutse se we ubu wasambanyije nyina mu 1994 anamwicira benshi mu bavandimwe be.
Ati “Mama wanjye yarahohotewe, yafashwe ku ngufu na papa wanjye wanishe abavandimwe benshi ba mama. Ubu, kwa papa haracyahari, ariko sinigeze mpaba cyangwa ngo mbe kwa mama. Nari igikomere kuri mama cyane ku buryo kumbona byamuteraga ihahamuka nkamwibutsa uburyo papa yamusambanyije akanica bene wabo.”
Umutesi avuga ko abantu bo kwa se, bamubonaga bakamubwira ko ari umwana wavutse ku nzoka [nyina]. Aho yajyaga hose yaba kwa se cyangwa nyina yahirukanwaga, ibyatumye abaho ubuzima bugoye cyane mu bwana bwe.
Umutesi avuga ko yize amashuri abanza abana n’imiryango itandukanye, ariko ntiyigeze aba na hamwe byibuze imyaka ibiri.
Ageze mu mashuri yisumbuye, yatangiye kubona ubufasha bw’abandi baturanyi bamuguriraga ibikoresho byose by’ishuri. Amaze kurangiza icyiciro kimwe cy’amashuri yisumbuye, yahisemo guhagarikwa kwiga kuko yari afite ihungabana ritatumaga yiga neza.
Yavuze ko nyuma yo kureka ishuri, yahisemo kwimukira i Kigali ariko ntibyamugendekera neza, bituma yimukira mu Karere ka Kayonza aho ubuzima bwakomeje kuba ingorabahizi.
Nyuma y’igihe kinini, yahisemo gusubira mu gace yavukiyemo, arashyingirwa, maze umugabo we amushishikariza gusubira ku ishuri, gusa na we yaje kumuta nyuma yo kumenya ko yavutse ku Nterahamwe.
Umutesi avuga ko umwaka ushize mu 2023, mu kabaro kenshi yibaza uko ejo hazaza he hazaba hameze, itsinda ry’Umuryango wa Interpeace ryaje ritangira kubatoza gukiza ibikomere no kubabarirana. Ibi byamufashije kuva mu bwigunge no kumenya ko ashobora kubana neza n’umuryango we.
Yagize ati “Twaraganiriye, nababwiye ibyerekeye ibikomere byanjye barampumuriza, baranshigikira, kandi bamfasha no kugaruka ibumuntu dore ko mbere ntigeze numva ndi umuntu muzima, ariko ubu nasubiranye ubuzima bwanjye, nize gukorera amafaranga, ninjira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, kandi nabonye inshuti n’abavandimwe mu gihe mbere nabaga mu bwigunge.”
Umutesi avuga ko yarangije ibyigisho 15 byose bitangwa muri gahunda ya Mvura Nkuvure, kandi we na bagenzi be batangiye uburyo bwo kuzigama amafaranga make bagurizanya kugira ngo bafashanye mu iterambere ryabo.
Yavuze ko ubu ari umwe muri ba rwiyemezamirimo nk’abandi Banyarwanda kandi ko yababariye abo mu muryango we bose nubwo batamusabye imbabazi.