Ubushakashatsi bwa LinkedIn bwagaragaje ko 57% by’abacuruzi bavuga ko bareka ubucuruzi bwabo bitewe n’ibibazo birimo n’iby’abakozi batihagije mu bumenyi.
Guhanga umurimo ni umwanzuro benshi bafata buhumyi nyamara imbaraga zawo zishobora kubyara umugisha cyangwa ibibazo by’agatereranzamba.
Urota gusezera umukoresha wawe ukikorera, wabuze akazi se wenda ushaka kwihangira umurimo cyangwa se byari inzozi wifuza kuzageraho, ariko menya ibintu ugomba kuzirikana mu gihe ufata uyu mwazuro.
1. Ubumenyi buhagije ku bicuruzwa uzatanga
Ese wigeze kubona icyapa kikuyobora aho wabona serivisi runaka ndetse wahagera ugasanga bayitanga koko, nyamara ugakerezwa n’uko ibyo bakora batabisobanukiwe? Ese wasubiyeyo? Birababaza pe.
Gutakaza abakiliya ntibisaba kubatuka no kubima ibyo bagusabye, ahubwo uwo mwanya batakaza iwawe urwana na serivisi utanga byakunaniye kubera ubumenyi buke, na yo ni impamvu ikomeye.
Rimwe na rimwe kwikorera kuri bamwe biza nk’umwanzuro w’ubwoba batewe n’ubuzima, bigatuma bahubuka aho kwiga neza umushinga n’uburyo bazakoramo ibintu byabo. Igihe wahisemo kwikorera, hitamo ibintu ukunda kandi ufitiye ubumenyi cyangwa wihugure uko byakorwa mu buryo butirukana abakiliya wise ‘abami’.
2. Ibiciro bikwiye
Igiciro kigenwa na nyiracyo bitewe n’ibyatakajwe ku gicuruzwa, inyungu ukeneye, abo muhanganiye ku isoko n’ibindi. Guhanika ibiciro bigutera gutakaza abakiliya, kubimanura cyane bigateza igihombo, ni yo mpamvu usabwa gutekereza kabiri kuri iyi ngingo.
Bitewe no kwakira abakiliya bake, umucuruzi ashobora gufatirana abo yabonye akabahenda yibwira ko yirinda igihombo. Kugira abakiliya bake bishobora guterwa no kutiga isoko neza mbere yo gutangira, ukabura amakuru y’ingenzi nk’ajyanye n’ibikenewe ku isoko, aho wakorera hazima n’ibindi.
3. Abo muhanganye ku isoko
Ihangana ku isoko rikwiye gushingira ku mikorere myiza izakurura abakiliya bakaguhitamo mu bandi. Aba bantu ni ingenzi ku bikorwa byawe kuko bagutera kutirara no kwiga byinshi mu kazi kawe nko kugira umurava mu guhanga udushya.
Igihe ufata uyu mwanzuro wo kwikorera menya ko utazakora wenyine, ahubwo hari n’abandi bacuruzi bakeneye abakiliya, bigutere kumenya umumaro w’imikorere myiza. Mu kwiga ku bo muhanganye harimo kumenya intege nke zabo, imbaraga zabo, ibyo badafite wazana no kwiga kuzabana na bo neza kuko mukenerana.
4. Aho gukorera hazima
Guhitamo aho wakorera ubucuruzi bwawe na byo biri mu bigena inyungu uzinjiza.
Ibaze ushinze ‘restaurant’ itunganya inyama z’ingurube mu gace gatuwe n’abayisilamu kandi uzi neza ko imyemerere yabo ibabuza kuzirya. Abakiliya ba mbere ni abo bagukikije! None se uzagurirwa na nde? Nyamara birazwi ko bakunda umuceri, capati n’ibindi.
Kuki utacuruza ibyo bakeneye? Guhitamo aho gukorera n’ibicuruzwa byakwinjiriza bitewe n’aho ukorera witonze, ni ingenzi ndetse bitekerezwaho mbere yo gushora ayawe.
5. Kwitegura Ibiza
Hagati ya 40 na 60% y’abacuruzi bashya ku isoko, bafunga imiryango kubera kwibasirwa n’ibiza nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe guhangana n’Ibiza, FEMA.
Gutekereza ko wahura n’ibiza byangiza ubucuruzi bwawe ntibihagije ahubwo usabwa no guteganya icyakurengera kugira ngo utava ku isoko bitunguranye. Aha ni ho hatekerezwa ku bwishingizi, kwizigamira no gukorera ahantu hatagushyira mu byago.
6. Kumenyekanisha ibikorwa
Mbere yo kwikorera menya ko uzaba uri mushya igihe watangiye kandi ukazakorana n’ababimazemo imyaka myinshi bubatse n’amazina. Icya mbere kigufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe ni ugukora ibintu byiza byivugira ndetse ukabisangiza abandi mu nzira zitandukanye zirimo na murandasi.
Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse hari n’ibigo byamamaza ibikorwa by’abacuruzi. Mbere yo gukora ubucuruzi ni ingenzi gutekereza ku buryo bukoroheye bwagufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe.
7. Abakozi
Bitewe n’ingano y’igishoro cyawe, birashoboka ko witegura kugira umubare w’abantu ukoresha ndetse uzahemba. Biranashoboka ko uzikorera ibikorwa byawe, na byo byagabanya amafaranga watakaza.
Ni byiza gutekereza ku bakozi niba bakenewe, ariko bakarebwa mu ishusho y’imikorere wifuza yaguha umusaruro ufatika. Shaka abafite ubumenyi cyangwa b’abanyamurava bashobora kwigishwa, bakunda gukora, ndetse baguha ibitekerezo byazamura inyungu yanyu mwese.
8. Kwimenya
Mbere yo kwikorera banza wisobanukirwe byimbitse. Menya imbaraga zawe, umenye intege nke zawe, umenye amahirwe wabona akabyazwamwo umusaruro.