Manishimwe Elizabeth utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yatangiye gukora amavuta yo kwisiga mu bisigazwa by’ubuki, aho abikuramo asaga ibihumbi 300 Frw buri kwezi.
Uyu mugore atuye mu Mudugudu wa Gatuza mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu, atunzwe no gukora amavuta yo kwisiga mu bishashara by’ubuki, aho abivanga n’igikakarubamba agakuramo amavuta meza akundwa na benshi.
Mu kiganiro na KURA, Manishimwe yavuze ko yatangiye gukora aya mavuta mu mwaka ushize ubwo yari yaragize ikibazo cy’uruhu bakamubwira ko ariyo yamukiza.
Ati “Natangiye gukora amavuta nkora ayanjye yo kwisiga bitewe n’ikibazo cy’uruhu nari mfite kuko hari umuntu wari warayandangiye ambwira ko ariyo yamvura, kandi yaje no kumvura nyuma rero nkomerezaho ubu maze umwaka. Gusa muri Mutarama nibwo natangiye kuyakora nk’umwuga nkayagurisha abandi bantu benshi.’’
Manishimwe yavuze ko aho atangiriye gukora amavuta yo kwisiga yahise abona abakiliya benshi aho akora amavuta yisigwa n’abagabo, abagore ndetse na za labelo bisiga ku munwa zikunzwe n’ab’igitsina gore benshi.
Ati “Kubera ko aribwo nsa nk’aho nkitangira ntabwo biraza neza ariko mu kwezi sinabura inyungu y’ibihumbi 200 Frw cyangwa ibihumbi 300 Frw ninjiza nyakuye mu kugurisha amavuta yanjye, cyane ko nanagurisha ubuki, abantu rero baza kugura ubuki bakanagura amavuta abukomokaho ndetse n’amasabune.’’
Manishimwe yavuze ko imbogamizi afite muri iki gihe ari ukubona amacupa ashyiramo amavuta ye kongeraho n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe akoresha mu kazi ke kuko kubibona bikunze kugorana.
Yakebuye kandi urubyiruko rugishaka gukora akazi ko mu biro gusa nyamara hari amahirwe menshi mu bintu bitandukanye bakabyaje umusaruro aho batuye.
Ati “Dufite amahirwe yo kugira igihugu cyiza gitanga amahirwe ku rubyiruko n’abagore, rero wize neza umushinga wabona abagushyigikira cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, urubyiruko niruyakoreshe neza.’’
Kuri ubu Manishimwe afite intego zo kuzubaka uruganda rutunganya amavuta, labelo n’ibindi bikoresho by’ubwiza bikozwe mu buki n’ibishashara byabwo.






























