Nubwo kenshi guhisha amarangamutima cyangwa uko utekereza ibintu kuri bamwe bifatwa nabi, ariko hari ubwo biba ari ingenzi mu mibereho yawe ya buri munsi.
Ntabwo ari byiza ko buri gihe ugaragaza igitekerezo ku ngingo runaka. Hari ubwo uzafatwa nk’inshyanutsi. Hari ubwo guceceka biba byiza kurusha kuvuga.
Ibi byanashimangiwe na Dr. Susan A. David, Umunya-Afurika y’Epfo wanditse igitabo yise ‘Emotional Agility’. Uyu mugabo wavukiye i Gauteng, mu 1970, ni umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze.
Yagaragaje ko buri kintu utekereje atari ngombwa ko ukivuga. Yerekana ko umuntu yagakwiriye kugenzura ibihe arimo kugira ngo agaragaze amarangamutima ye.
Ati “Si ngombwa ko amarangamutima yose ashyirwa hanze. Rimwe na rimwe hakenerwa umutuzo, no gutekereza mbere yo kuvuga cyangwa gukora.”
Abahanga mu by’imitekerereze bagagagaza ko umunyabwenge aba azobereye uburyo amarangamutima ye agaragaza, akamenya igihe gikwiriye cyo kugaragaza ibyiyumviro bye n’ikidakwiye.
Ubushakashatsi bwo mu 2012 bwanyujijwejwe muri Psychological Science bwagaragaje ko guhisha amarangamutima nko mu gihe ibintu byakomeye ari ingenzi.
Bwagaragaje ko nta ko bisa kuba umuntu ari mu makimbirane, agahisha amarangamutima ye kugira ngo yirinde guhubuka, ibinatuma adafata umwanzuro ushingiye ku mujinya, cyangwa uburibwe yatewe.
Nubwo bifasha ariko na none si byiza, kuko hari ubwo umuntu ahisha uko yiyumva, cyangwa uko yumva ibintu, bikarangira ugize ibibazo bikomeye nka ‘stress’, kwiheba n’ibindi bishobora no kukuvirano kwiyahura.
Ni ryari ugomba guhisha amarangamutima?
Abahanga mu bijyanye n’imibereho ya muntu, bagaragaza ko mu gihe umuntu ashidikanya ku marangamutima ye, akwiriye kuyagumana ntatume hari urabukwa.
Ushobora kwiyumva nk’ubabaye ubundi ukumva urishimye, ku buryo ibihe bihindagurika mu buryo udasobanukiwe. Aha uba usabwa gusesengura ibikubaho kugira ngo udacanga abo mubana n’abo muganira, bakaba bakugira inama itari yo cyangwa bakakumvira ubusa.
Mu gihe udatekanye kandi uba ugomba kwitondera ibyo kugaragaza amarangamutima yawe. Biba byiza kuvuga uko wiyumva n’imbamutima zawe ku kintu runaka utuje, udafite igihunga. Ibi bizagufasha kumenya uburyo wasobanura ibyifuzo byawe n’ibikubangamiye mu buryo bwumvikana.
Mu gihe uri kumwe n’abantu bababaye uzagende gake kugaragaza amarangamutima yawe. Kuko hari igihe uzaba uri kubakina ku mubyimba utabizi nyamara wumvaga bashobora kugufasha.
Nubwo buri wese agira ibimubabaje, ariko ibaze kubwira umuntu ko wirukanywe mu kazi, abandi bunamiye umuntu wabo babuze? Mu by’ukuri urababaye ariko wagaragarije amarangamutima ahatari ho.
Nubwo tutavuga ko kwihererana uko wiyumva buri gihe ari byiza kuko hari igihe kuvuga ku marangamutima yawe byagufasha kubona ubufasha, ariko usabwa gushishoza.
Menya uwo ubwira, ibyo umubwira, igihe cyo kubivugira n’aho ubivugira.


























