Niyonkuru Albert ni umwana w’imyaka 14 utuye mu Karere ka Kamonyi, ufite ubumenyi buhambaye bwo gukora ibyuma by’ikoranabuhanga bitandukanye.
Niyonkuru ashobora gukora imashini ka nk’imashini ziyungurura amazi, drones, robot ziterura ibintu, imashini ziyungurura amazi, insakazamajwi n’ibindi bikoresha ikoranabuhanga.
Nubwo akiri muto, ibyo byose abikora ashingiye ku matsiko agira, ku buryo rimwe na rimwe n’abamubyaye bibatangaza. Na we tekereza umwana w’imyaka 14 wo mu cyaro ukora imashini iterura ibintu.
Niyonkuru yagiraga amatsiko y’imikorere y’ibyuma by’ikoranabuhanga akabishwanyaguza akabyigana, cyangwa agakora ibijya gusa na byo.
Mu bindi akora harimo nk’intabaza, umuntu ashyira ahantu, umujura cyangwa undi winjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yafatwa.
Yakoze yakoze imashini iyungurura amazi iterekwaho igikombe amazi agahita yizana ntaho umuntu akanze.
Yanakoze kandi robot igenzurwa na telefonie ku buryo uyitegeka ikagenda, ifite akaboko gashobora guterura ibintu, ishobora gucuranga n’ibindi.
Uyu mwana yakoze insakazamajwi ‘FM Transmitter’ ishobora kuvugira muri sentimetero 30 akaba yifuza ko izavugira mu gihugu cyose.
Ubu ari gukora drone ishobora kuzamura ibilo biri hejuru ya bibiri bitewe na moteri zayo, n’ibindi bihambaye akomeje gukora bimugaragaza nk’udasanzwe.
Umubyeyi wa Niyonkuru, Uzayisenga Nadia, avuga ko umwana we yakuze mu buryo butangaje, rimwe babona akubagana kuko yamenaguraga ibikoresho byo mu nzu, rimwe na rimwe bakamukubita, ariko umwana we agakomeza kubwira ababyeyi be ko ashaka kuzaba umuntu ukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Nyina yatangiye kutamubona nk’umusazi ahubwo atangira kumwumva no kumushyigikira, gusa yakwitegereza ibikorwa bye.
Uzayisenga ati “Guhera mu myaka itanu azamuka muri irindwi ni bwo yagaragaje ibi bikorwa bye, si ibintu yize ahubwo bimurimo. Kugeza ubu mu bikorwa akora turamufasha nubwo ibikoresho akoresha bihenze.”
Mu Kiganiro yagiranye na KURA, Niyonkuru yavuze ko ageze aheza kuko ubu ababyeyi batangiye kumwumva, na we ashyiramo imbaraga.
Ati “Ababyeyi baravugaga ngo narasaze, ariko nyuma baza kumenya ibyo nkora ko bidaciriritse. Ndamutse nshyigikiwe nshobora gukora ibintu bihambaye.”
Niyonkuru avuga ko ibintu akora bitabangamira amasomo ye atsinda neza. Yiha gahunda yo gukurikirana amasomo, akagira n’ikindi gihe cyo gukora ibyo bikoresho bye.
Rimwe yigeze kumurika ibyo akora ku ishuri yigaho, bakunda ibyo akora, bamuhemba kwiga umwaka wose ku atishyura.
Hari ikigo giherutse cyakunze ibishushanyo bya Niyonkuru, kimutera inkunga y’ibikoresho.
Hari n’umugabo utuye ku Ruyenzi na we yahise akunda impano z’uyu mwana, amwerera amarangi azakoresha mu gihe kingana n’umwaka.
Nubwo Niyonkuru agihura n’imbogamizi y’ibikoresho bihenze, anafite ikibazo cy’uburyo yabonamo ubumenyi bwisumbuyeho bwatuma akora ibikoresho bihambaye bikoreshwa no mu bigo bukomeye.
Ati “Inama nagira bagenzi banjye ni ugutekereza kwikorera bakiri bato kugira ngo bakure bazi aho bagana. Ibyo wakora byose, igihe wimenyereje gukora ukiri muto bigufasha kubaka ahazaza heza hakiri kare, gusa bitinyuke bumve ko byose bishoboka.”

Ku myaka 14, Niyonkuru akora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye

Uyu mwana yakuze akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga

Niyonkuru afite inzozi nyinshi mu bijyanye no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga