Umunya-Nigeria, Festus Ezeli, uri mu bakanyujijeho bakinnye neza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yagiriye inama urubyiruko ko rukwiriye kwiyizera kugira ngo ruzagre ku ntego.
Ibi yabigarutseho ku wa 27 Nyakanga 2025, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, guhera ku wa 26 Nyakanga, rikazarangira ku wa 2 Kanama 2025.
Festus Ezeli yatangiye abwira urubyiruko uko yakuze n’uko yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Aho nakuriye muri Nigeria banyitaga Ifeanyi Chukwu Festus Ezeli. Yababwiye [MC] uwo ndi we kuko ni kuriya benshi bamvuga. Bavuga ko ndi Umukinnyi watwaye NBA, ibyo abantu benshi barabyumva.”
“Navukiye muri Nigeria, njya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mfite imyaka 15. Icyo gihe nagiye ntarakora ku mupira wa Basketball na rimwe. Nari muremure nk’uko mubobona, ndi ‘Giant’ ndi ‘Giant of Africa’ ndabeshya?”
Festus Ezeli yatangiye gukunda Basketball ari muto, ariko ukaba wari umukina atazi kandi adashoboye gukina na gato nk’uko yabisobanuye.
Ati “Umunsi wa mbere nkora ku mupira wa Basketball byari bibi cyane. Mbabwire? Nari akana karekare k’akirabura, njya no muri ‘Gym’. Icyo gihe bari banyitezemo umukinnyi wa Basketball ukomeye. Aho ni ho bampaye umupira wa mbere ndatera.”
“Sinari nzi uko badunda umupira, sinarinzi no gutera ishoti, noneho bansaba kubereka ibyo nshoboye. Nafashe umupira ndawurenza batangira kunseka. Reka mbabwire ibanga. Umupira wa mbere nateye mu gakangara, nawutsinze ikipe yanjye. Icyo gihe nta tegeko na rimwe narinzi ni yo mpamvu nitsinze.”
Inama za Festus ku rubyiruko
Uyu mugabo ufite imyaka 35 kugeza ubu, avuga ko icya mbere urubyiruko rukwiriye gukora ari ukwigirira icyizere.
Ati “Ibyo biratangaje, sibyo? Nanjye natangiye kumva ko inzozi zanjye zitangiye kwanga kandi aho ngana ari kure, dore ko n’iyo kipe yanyirukanye nkagenda inshinja kutaba umukinnyi mwiza.”
“Isomo rya mbere ni uko ugomba kwiyizera. Mureke twigirire icyizere kuko tugira umwanya uhagije wo kubasaba gutekereza ku nzozi zanyu kandi buri wese akanarota kugera kure.”
Uyu mukinnyi yifashishije yagaragaje ko kudacika intege ari byo byamugejeje ku gasongero.
Ati “Hari aho muzahura n’imbogamizi mwumve mwabivamo. Muzamera nkanjye mutsinde mu mazamu yanyu. Yewe mutanabishaka muzakora ibintu bitabaho, hari amakosa muzakora mwibaze impamvu ari yo nzira mwahisemo.”
“Ndi hano nk’urugero rwiza rwo kubabwira ngo nimubasha gukomeza guhatana, mugakomeza kurwana no kugera ku nzozi zanyu, mugakomeza gutera intambwe igana imbere, byanze bikunze muzagerayo. Nakababwiye byinshi ariko umwanya ni muto.”
“Naje kubona amahirwe yo kwiga muri Vanderbilt University, ariko mu mwaka wa gatatu n’uwa kane nari namaze kuba kapiteni, nanashyizwe mu bakinnyi bashobora kujya muri NBA.”
Festus yageze muri NBA ahahurira na Stephen Curry bakinanye, asanga na we ni umukinnyi ukinana intego, ari na ryo banga akoresha kugeza uyu munsi mu mateka amaze kwandika muri Basketball.
Ati “Nkigera muri Golden State Warriors natekerezaga kuzakora cyane. Imyitozo ya mbere yabaga saa Tanu, ariko nashatse kuhagera mbere y’abandi bose, mpagera saa Moya. Yari ikipe itari mu bihe byiza na gato. Noneho ngezemo numvise umuntu ari kudunda umupira muri Gym.”
“Muratekereza yari nde? Yari Stephen Curry. Icyo gihe Steph yari afite imvune nyinshi hafi kuva muri NBA. Ijambo rya mbere yambwiye duhuriye mu kibuga ni ‘Ndashaka kuba igihangange. Tuberaho gutekereza byagutse, sibyo?’ Kuva icyo gihe buri munsi namubonaga yitoza.”
“Ibyo mumubonaho uyu munsi, atsinda amanota menshi, narabibonaga ari kubyitoza akadunda umupira bidasanzwe, agatsinda amanota ibihumbi. Biriya byose byari inzozi.”
