Kwihangira imirimo ni amwe mu magambo urubyiruko n’abakiri bato bumva kenshi kuko mu butumwa bakunda kubwirwa n’abayobozi batandukanye haba yiganjemo inama zibashishikariza gukura amaboko mu mufuka bagakora.
Muri iki gihe, abantu benshi biragoye kwisanga bakora akazi kajyanye n’ibyo bize kuko umubare w’abajya ku isoko ry’umurimo buri munsi ugenda wiyongera bityo abenshi bakabura akazi.
Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri, urubyiruko rugirwa inama yo kwishakamo ibisubizo rwihangira imirimo, ari n’aho bamwe bahera bajya kwiga amasomo y’igihe gito no gushaka amahugurwa yo kubafasha kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bwo gutegura imishinga yabo neza.
Bamwe mu rubyiruko rwahuguwe na ALX Rwanda, bagaragaza ko hari imishinga bamaze kugeraho binyuze muri gahunda yo kwihangira imirimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri kandi batanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
ALX Rwanda ni ikigo gisanzwe gihugura urubyiruko mu masomo atandukanye, rukabasha kwihangira imirimo.
Kelvin Rwihimba wahuguwe na ALX Rwanda, kuri ubu yashinze MineTech Rwanda, urubuga rw’ikoranabuhanga rufasha ibigo bicukura amabuye y’agaciro kunoza imikorere, gukumira impanuka no kongera umusaruro hifashishijwe ubwenge bw’ubukorani, AI.
Asobanura ko mu 2023, yari muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Icyo gihe ngo yakundaga kubona amakuru agaruka ku bibazo by’abantu baburira ubuzima mu bucukuzi bitewe n’impanuka.
Ati “Ibyo byatumye ntangira kwibaza ku buryo bw’imikorere bwariho icyo gihe, mbona ko bwari buri hasi mu bijyanye no gutahura amakuru y’impanuka mbere y’uko ziba, kumenya igihe cya nyacyo zishobora kubera, ndetse n’impamvu yazo.”
Byateye Kelvin kwibaza niba yakomeza iyi nzira yo kwiga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi azi neza ko bishobora no gushyira ubuzima bwe mu kaga. Nyuma ahitamo kwinjira mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘Data Science’ binyuze muri gahunda ya ALX.
Akomeza agira ati “Gusa uko iminsi yashiraga, ni ko nagendaga mva muri wa mwanya wo guhunga ikibazo ahubwo mpinduka umuntu ushaka igisubizo.”
Mu bushakashatsi yakoze, Kelvin yavuze ko yasanze 90% by’amakuru y’ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro haba hatazwi neza, amabuye atabikwa neza, cyangwa se aburirwa irengero mu buryo butagaragara, ibintu bitera impanuka, bikica abantu, ndetse bigatuma abantu bahomba miliyari z’Amadolari buri mwaka.
Abisobanura agira ati “Ni bwo twubatse urubuga ruhuza amakuru yose y’ahantu hacukurwa, tugahuza n’uburyo bwari busanzwe bukora, tukabuhindura mu buryo bw’ikoranabuhanga kuva aho amabuye atangirira kugeza ageze ku isoko. Ibi bifasha ibigo bicukura kongera uburyo bwo kubona amakuru.”
Ibi bituma ibigo bicukura bishobora kunoza imikorere mu gihe nyacyo, bikabyaza umusaruro ubushobozi bwa AI, bigakora byinshi mu buryo bwizewe kandi bujyanye n’amategeko.
Kugeza ubu MineTech Rwanda, yamaze gushyira ku isoko urubuga rwayo rw’ibanze, rwashyizweho amakuru arenga ibihumbi 10.000 kugira ngo bashobore kubaka uburyo bw’imashini bugendanye n’ahacukurwa n’imiterere yaho.
Rwihimba Kelvin yasoje asaba urubyiruko kudacibwa intege n’ibibazo babona mu miryango yabo avuga ko gufata ikoranabuhanga nk’intwaro no kureba kure ari byo bigira uruhare mu gushaka ibizubizo bifasha sosiyete mu iterambere.

Kelvin yakoze ikoranabuhanga rizahindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro