Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Natwe twagendesheje ibirenge- Masai Ujiri ku rubyiruko

Masai Ujiri, ni umugabo wanditse amateka mu mukino wa Basketball ku ruhando mpuzamahanga cyane ko yabaye Perezida wa Toronto Raptors ikina muri NBA.

Masai Ujiri yamenyekanye mu gushakisha impano z’abakiri bato muri Basketball, ndetse no mu bikorwa byo kwifashisha uyu mukino mu guhindura ubuzima bw’Abanyafurika.

Yaje gushinze Giants of Africa mu 2013, umuryango uteza imbere urubyiruko binyuze muri Basketball mu bihugu byinshi bya Afurika, harimo n’u Rwanda kugira ngo babashe kugera ku nzozi za bo.

Yashyize imbere kubaka ibikorwaremezo, birimo ibibuga bya Basketball mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo n’u Rwanda, kugira ngo urubyiruko rubashe kugira aho rwitoreza mu buryo burambye.

Ibi byafashije abana bo muri Afurika batari bake kugera ku nzozi za bo binyuze muri Giants of Africa. Bamwe bageze mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri, Masai Ujiri yasabye urubyiruko rwa Afurika gukora cyane, kuko ubuzima bubi rushobora kuba rurimo nawe yabuciyemo.

Ati “Twambaye amapantalo amwe, amakabutura amwe, twagendesheje ibirenge. Ibyo bisobanuye ko ibyo dukora namwe mwabikora, ndetse mufite ubushobozi burenze ubwo twe dufite. Mwiyizere mu byo mukora ndetse cyane kandi nimugera kure ntimuziyemere ahubwo muzafashe n’abandi mubazamure bagere kure”.

Yavuze kandi uburyo ubwo yari akiri muto, yajyaga gukina Basketball agataha atinze, nyina akamukurura amatwi amubaza niba Basketball izamutunga.

Yongeyeho ati “Mwigirire icyizere. Imyuga yose bavuze, buri wese yabigeraho. Mama yankururaga amatwi iyo nabaga ntashye nkerewe mvuye gukina Basketball. Yarambazaga ngo ‘iyi Basketball iraza kukugaburira?’ Ubu iri kugaburira abantu bose!”

Masai Ujiri wabaye Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA, yashinze Giants of Africa mu 2013, nyuma y’umwaka umwe ayagurira mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Masai Ujiri yabwiye urubyiruko ko nawe yanyuze mu buzima bubi

Straight out of Twitter