Search
Close this search box.

Our Past Initiative, urugero rw’ubwiyunge n’ubudaheranwa mu rubyiruko

Urubyiruko rwo mu muryango Our Past Initiative rugaragaza ko mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa rukora ibikorwa bihuza Abanyarwanda bose nta kuvangura bagamije kubaka imibereho myiza y’umunyarwanda n’igihugu kizira amacakubiri.

Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa na FPR-Inkotanyi, kimwe mu byagombaga kwitabwaho byihutirwa byari ukunga Abanyarwanda kugira ngo iterambere u Rwanda rwifuza rigerweho nta numwe uhejwe.

Imibare ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uyu mubare wagiye uzamuka uko ibihe byasimburanaga, kuko nko mu 2015, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 92,5%, mu gihe mu 2010 igipimo cyabwo cyari 82,3%.

Mu bagize uruhare mu kuzamuka kw’iyo mibare, harimo n’urubyiruko rwo mu muryango Our Past Initiative wavutse mu 2012. Imizi yawo ishibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment.

Ni urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye hakibandwa mu kubafasha gusanirwa inzu.

Ibikorwa byo kwibuka bategura buri mwaka, byatangiye byitabirwa na bake, ariko kubera intego bafite abantu bose bamaze kunyurwa n’icyo bagamije bituma ku mugoroba wo ku wa 09 Mata 2024, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, byitabiriwe n’abarenga 5000 bavuye kuri 200 batangiranye.

Umuyobozi Mukuru wa Our Past Initiative, Christian Intwari yavuze ko byari ngombwa ko urubyiruko rufite amateka atandukanye ruhura nta kuvangura rugafasha leta muri urwo rugendo.

Ati “Muri Our Past Initiative duhura nk’Abanyarwanda. Ntibikuraho ko ayo mateka ahari ariko impamvu tuyiga ni uko tudashaka kongera kureba ngo aba bavuye mu bakoze Jenoside, abandi bavuye mu bayikorewe ngo muri Our Past Initiative habemo ibice bibiri. Oya ibyo si byo.”

Yerekanye ko batigeze batora ngo barahitamo uvuye aha undi uvuye hariya bamwange, ahubwo bahuje imbaraga.

Uyu muyobozi yerekanye ko bari ku rugamba rwo guhangana kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera binyuze mu bikorwa bitandukanye byaba ibyo kwibuka, umuganda mu buryo butandukanye ntawe uhejwe.

Ati “Buri mwaka dukora imiganda yacu yihariye iri hagati y’inshuro eshatu n’enye, aho tuba tugaragariza urubyiruko uruhare rwarwo muri uru rugendo.”

Beza Amen Hoziane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati muto cyane, ni umwe mu banyamuryango ba Our Past Initiative. Yagize amahirwe yo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yerekana ko yasanze Our Past Initiative ari uburyo bwiza bwo kuganira ku mateka no guhuza Abanyarwanda akavuga ko “urebye igihe twatangiriye wabonaga ko urubyiruko rubifata nk’imikino ariko ubu babifata nk’amateka akomeye.”

Ati “Turi umuryango munini ariko turacyakeneye amaboko. Nk’uko mubizi urubyiruko ni rwo rwinshi. Urumva ko tutarageza aho dukwiza urubyiruko hose. Nibatwiyungeho dufatanye mu kugira Abanyarwanda igihugu cyubakiye ku bumwe. Nta bandi bazabikora uretse twe urubyiruko.”

Kugeza uyu munsi Our Past Initiative imaze kugera ahashimishije aho igitangira yarwanaga no gusura umuryango bawushyiriye ibyo kurya no kunywa, ariko ubu buri mwaka basana hagati y’inzu icyenda na 12 z’abatishoboye.

Wubatse ibyumba by’umukobwa bibiri byujuje ibyangombwa Loni yifuza ndetse byibuze abarenga 600 ubishyurirwa Mituweli.

Kugeza uyu munsi uyu muryango ubarura abanyamuryango barenga 400 bari mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Malaysia, u Bushinwa n’u Bufaransa, uyu mwaka bakaba bateganya kongeramo na Qatar, umwaka utaha bagateganya u Butaliyani n’u Budage.

Biteganyijwe ko Our Past Initiative ku wa 18 Mata 2024 izafatanya na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa i Doha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter