Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Impanuro za Col. Stella Uwineza ku bakobwa bifuza kujya mu gisirikare

Col. Stella Uwineza, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yabwiye urubyiruko rwifuza kujya mu gisirikare ko bisaba ubushake kuko imbaraga zo bazifite.

Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa 8 Werurwe 2024.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yagaragaje ko ubwo yari mu ngando z’abasoje amashuri yibumbuye bitegura kujya muri Kaminuza, abantu batandukanye barimo n’abasirikare b’abagore n’abagabo babahaye ibiganiro, yumva akunze igisirikare ndetse ahita afata umwanzuro wo gukomereza muri uwo mwuga.

Yagize ati “Abana b’abakobwa bari hano nababwira ko hari uburyo bwinshi bwo gukunda no gukorera igihugu. Igisirikare ni bumwe muri bwo, navuga ko bisaba imbaraga kandi murazifite, ni ukongeraho gusa ubushake.”

Col. Uwineza yongeyeho ko abakobwa bakwiye kwitinyuka, bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Ati “Abana b’abakobwa rero navuga ngo mwitinyuke, murashoboye kandi mukoreshe amahirwe mufite kuko ubuyobozi bwiza bubashyigikiye, mwubake ubushobozi ni bwo buzabafasha kugera ku byo mwifuza kugeraho.”

Hirya y’inshingano z’akazi nk’umuhanga mu by’amashanyarazi (electrical engineer) kandi akaba n’ingabo y’igihugu, Col Uwineza ni umubyeyi wita ku nshingano z’urugo uko bikwiye abifashijwemo no kumva ko bishoboka, ishyaka, ariko kandi n’ubuyobozi butanga amahirwe ku bantu hagendewe ku bushobozi bafite.

Col. Stella Uwineza yatinyuye abakobwa bashaka kwinjira mu gisirikare

Straight out of Twitter