Mucunguzi Izere Joselyne wavukiye mu Karere ka Nyaruguru yatangaje ko yatangiye kujya mu nzego z’ubuyobozi akiri umwana muto ku buryo byamuhaye amahirwe yo kwitabira ibikorwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza afite imyaka 18 gusa.
Uyu mukobwa w’imyaka 24, yakuze afite inzozi zo kugirira Abanyarwanda akamaro.
Mu mashuri yisumbuye yize amasomo ya siyansi yafatwaga nk’ashobowe n’abahungu gusa, ndetse na kaminuza ayakomerezaho.
Uyu mukobwa wize afashwa na Imbuto Foundation yagiye agira amahirwe yo kwitabira ibikorwa bikomeye kubera gufata inshingano z’ubuyobozi akiri muto.
Ati “Nishimiye ko navukiye mu gihugu giha amahirwe umwana w’umukobwa, giha urubuga umwana w’umukobwa kugira ngo agaragaze icyo ashoboye.”
“Ibi byanyuze muri gahunda zitandukanye, njye nibuka ko natangiye kwitoza ubuyobozi nkiri muto, binyuze muri gahunda ya komite z’abana iri ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, aho natangiye gufata inshingano nkiri muto ntangira gutekereza ku cyo nakora kugira ngo ngirire abantu akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.”
Mucunguzi yavuze ko kugirirwa icyizere byamwubatsemo ubushobozi butuma akomeza kugira amahirwe yo kugaragaza ko umukobwa ashoboye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Ati “Mu 2018 nagize amahirwe yo guserukira igihugu mpagarariye abana b’abakobwa mu gihugu cy’u Bwongereza muri House of Lords Chamber Event, namwe mwibaze umwana w’umukobwa uturutse mu karere ka Nyaruguru ufite imyaka 18 ahagaze mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza atanga igitekerezo cye adategwa,… bigaragaza ko ijwi ry’umwana w’umukobwa rirumvikana haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu mukobwa yitabiriye inama ya Women Deliver iheruka kubera mu Rwanda, ndetse ni umwe mu bagize itsinda ryitwa ‘Global Young Influencer Group’ rya Plan International rikora ubuvugizi ku Isi hose hagamijwe kurandura inzitizi zose zikibangamiye umwana w’umukobwa mu iterambere.
Ati “Imbuto igihugu cyacu cyabibye yo guha umwana w’umukobwa urubuga ngo agaragaze ibyo ashoboye yarasagambye kuko ubu ndi gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye mbinyujije mu muryango nkoramo witwa impanuro ‘Girls Initiative’, aho dufasha abagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye, kugira ngo biteze imbere, bagire ubuzima bwiza, bufite intego, tukaba tumaze kugera ku barenga 7500, kandi turakomeje.”
Mucunguzi Izere Joselyne ni umwe mu bagore n’abakobwa bagaragarije bagenzi babo ko hari aho bageze kubera ubuyobozi bwiza, mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Umugore wabereye muri BK Arena ku wa 8 Werurwe mu 2024.
Mucunguzi Izere Joselyne wavukiye mu Karere ka Nyaruguru yatangaje ko yatangiye kujya mu nzego z’ubuyobozi akiri umwana