Search
Close this search box.

Umuhate wa Manirabona wiyemeje guteza imbere ubukerarugendo muri Kayonza

Manirabona Jean Bosco ni umusore w’imyaka 30 umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X nka Bombe ya Kayonza. Uyu musore yatangije gahunda ya Visit Kayonza aho kugeza ubu yanatangiye kujyanayo abantu kugira ngo bahasure.

Mu kiganiro na KURA, Manirabona yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga kera ariko biza kwiyongera cyane mu mwaka wa 2020, ubwo yatangiraga kuzikoresha mu buzima bwe bwa buri munsi arata ibyiza biri mu Karere ka Kayonza.

Yavuze ko yahisemo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’aka karere kuko ariko avukamo.

Ati “Kayonza ni Akarere mvukamo, nakoze ingendo nyinshi ndeba ibyiza bihari, nibaza  impamvu bitamenyekana mpitamo kubigaragaza kugira ngo abantu baje kubisura banasure Akarere kacu kuko karimo ibyiza nyaburanga byinshi.”

Manirabona yavuze ko muri aka Karere bafite Pariki y’Akagera, imirambi myiza irimo inka z’Inyambo ziherereye mu Murenge wa Murundi, ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana mu Murenge wa Gahini ahari urukuta rw’ibitangaza rwisatuye rukongera rukiteranya, Imigongo n’ahandi henshi hatandukanye.

Yavuze ko agitangira kumenyekanisha aka Karere abantu benshi batabyumvaga ariko buhoro buhoro bagiye babyumva batangira kubikunda kuko yaberekaga ahantu henshi yaba n’abavuka muri aka Karere batari bazi.

Manirabona avuga ko nyuma y’imyaka ine ari kwereka abantu ibyiza biri mu Karere ka Kayonza, yahisemo noneho gutegura uburyo yajyana abantu muri aka Karere bagasura ibyiza nyaburanga bitandukanye.

Ni igikorwa yakoze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, aho abantu bajyanye basuye bimwe mu bikorwa binyuranye biri muri aka Karere harimo no kuzenguruka uyu Mujyi banasurana bya byiza nyaburanga byinshi.

Manirabona yavuze ko ku ikubitiro abantu bajyanyeyo bavuyeyo bishimiye ku buryo ngo byanamuhaye imbaraga zo gukomeza gushaka uko abantu benshi bajya gusura aka Karere.

Ati “Intangiriro ziravuna ariko ubu ubuyobozi bufite ubushake bwo kumfasha, ntabwo nkivunika njyenyine kuko, abantu bamaze kumenya ko Akarere ka Kayonza ari keza kandi n’abayobozi barashaka kumfasha ku buryo tuzamura iy gahunda ya Visit Kayonza, ikaba yangirira umumaro ariko ikanawugirira abashaka gusura aka Karere.”

Manirabona yavuze ko kuri ubu afite intumbero gutegura uburyo bwinshi bwo gusura aka Karere abantu bakamenya ko inka z’Inyambo n’i Kayonza zihari ku bwinshi.

Yavuze ko kandi yifuza gukuza ubukerarugendo bushingiye ku Iyobakamana muri aka karere kuko naho habereye ibitangaza ahubwo abantu batari bamenya neza.

Manirabona avuga ko gutangiza gahunda ya Visit Kayonza byatumye abantu bamenya bimwe mu bice nyaburanga by’aka Karere

Kuri ubu Visit Kayonza imaze kumenyekana

Urukuta rw’ibitangaza ni hamwe mu hantu nyaburanga abantu basura 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter