Search
Close this search box.

Yatsindiye isoko rya miliyoni 300 Frw ku myaka 28: Inkuru ya Dushimimana w’i Burera

Béatrice Dushimimana ni umukobwa w’imyaka 28 wo mu Karere ka Burera, watangiye inzira yo kwikorera binyuze mu buhinzi bw’ibirayi busanzwe bumenyerewe cyane muri aka karere akomokamo.

Uyu mukobwa ni umwe mu basangije bagenzi babo urugendo rw’iterambere banyuzemo, ubwo habaga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Mu buhamya yagejeje ku bihumbi by’abagore n’abakobwa bari muri BK, yavuze ko yayobotse inzira yo kwikorera akirangiza amashuri yisumbuye.

Ati “Narangije kwiga mu 2015 mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG). Mpagaze hano nshimira uburyo abana b’abakobwa twateye imbere. Natangiye mu 2015 mpinga ibirayi nyuma nza kubona ntera imbere.”

Yakomeje avuga ko amafaranga ya mbere yakuye muri ubu buhinzi bw’ibarayi yayakoresheje mu kwiyishyurira kaminuza.

Ati “Binyuze mu mafaranga nakuye mu birayi nagerageje kwiyongerera ubumenyi, ubu ndi mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mu bijyanye n’Amategeko.”

Dushiminama kuri ubu yafunguye ikigo yise DB Ibesheho Ltd, cyatumye ahabwa isoko mu Karere ka Burera, Muhanga na Kamonyi ryo kugemurira ibigo by’amashuri.

Iri soko yabonye yemeza ko rifite agaciro ka miliyoni 300Frw.

Ati “Bampaye isoko rifite agaciro ka miliyoni 300Frw. Murumva ko mu kutuzamura nk’abagore tutabatengushye. Naje kubona ari ngombwa kujya nihutisha iryo soko bari bampaye ngura imodoka ya Fuso ifite agaciro ka miliyoni 50Frw. Murumva ko nk’umwana w’umukobwa nateye imbere, kuri ubu mfite inzu niyubakiye.”

Uyu mukobwa asaba bagenzi be b’abakobwa ndetse n’abagore gutinyuka.

Ati “Mpagaze hano kugira ngo mbwire abana b’abakobwa bakiri bato n’ababyeyi mbagira inama nihereyeho, nk’umwana w’umukobwa murumva ko natinyutse. Ibanga ni ugutinyuka, kwizigamira, kwibumbira mu makoperative no gukorana n’ibigo by’imari. Ndi hano kugira ngo mbatinyure mumenye ko bishoboka, dufite ubuyobozi bwiza. Abagore muri iki gihugu cyacu turi kwisonga.”

Béatrice Dushimimana yabashije kwiteza imbere ahereye hasi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter