Search
Close this search box.

Igihamya cy’uko urukundo rw’Igihugu rutagira imyaka

Mu ngendo zitandukanye bakomeje mu Rwanda kuva ku wa 25 Gashyantare kugeza ku wa 05 Werurwe 2024, abana baturutse mu Bubiligi, bakoreye ingendo zitandukanye mu gihugu basura ibyiza by’u Rwanda n’ahantu ndangamateka.

Ku wa 03 Werurwe, hari hatahiwe gusura Ingoro Ndangamuraye y’Amateka ya Huye n’Ingoro y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda iri mu Karere ka Nyanza, aho umwana witwa Nziza Bethel David yababajwe n’uburyo ibice byinshi by’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni rwabyambuwe.

Muri uru rugendoshuri, abana batambagijwe ibice bitandukanye by’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye, berekwa uko u Rwanda rwari rumeze hambere, uko rwanganaga n’uburyo abantu babagaho muri icyo gihe.

Umukozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye, Irakoze Nicole, yeretse aba bana uko u Rwanda rwanganaga mbere y’umwaduko w’abazungu n’uko ubwo abakoloni bazaga muri Afurika barugabagabanye, igice kimwe kikajya kuri Tanzania, ikindi kuri Uganda ndetse hakagira n’ikindi gice kijya kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe muri abo bana,witwa Nziza Bethel David, yababajwe cyane n’ingano y’ibice byahoze ari iby’u Rwanda ubu rutagifite.

Akibibona , yahise abaza umukozi w’ingoro impamvu ibi bice u Rwanda rutabisubirana, ngo cyane cyane ko abona ari binini.

Nziza yagaragaje agahinda atewe n’uburyo abona igihugu cy’ababyeyi cyatubye, abaza niba ntacyakorwa ngo u Rwanda rubisubirane.

Ati “Nkimara kubona ikarita y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, mbabajwe cyane n’uburyo rwambuwe ibice byinshi kandi binini, sinzi niba bitashoboka ko tubisubirana’’.

Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye, Karangwa Jérôme, yamusubije ko ibyo yifuza nk’umwana ukunda igihugu cye acyifuriza kwaguka ari byiza ariko kandi bitakunda kuko hari amasezerano ibihugu byose bya Afurika byasinye nyuma yo kubona ubwigenge.

Yagize ati “Mu myaka ya 1960 nyuma gato y’ubwigenge bw’ibihugu byinshi bya Afurika, mu ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), hasinywe amasezerano mpuzamahanga avuga ko ibihugu bigomba kwihangira imbago zashyizweho n’abakoloni.’’

Yakomeje agerageza gusobanurira uyu mwana, ko igishoboka ari ukubyihanganira Abanyarwanda bakaba mu gihugu cyasigaye.

Umunyamakuru wa Kura yegereye uyu mwana Nziza w’imyaka 12, ngo amubaze icyo yumva ku byiza byo kugira igihugu cyagutse n’icyo abitekerezaho ku myaka nk’iye.

Nziza yasububije ko igihugu kiramutse gitubutse, abanyarwanda bahinga byinshi, bakorora neza ndetse bakarushaho gukora ibikorwa byinshi bisanzuye.
Mu myumvire ya Nziza, ngo yumva ku bwe, ahari ibice byahoze ari iby’u Rwanda, ababifite ubu bagabanyirizaho u Rwanda mu buryo bw’ubwumvikane maze u Rwanda narwo rukaguka.

Aba bana basanzwe batuye mu Bubiligi, bahuriye mu itsinda ryitwa ‘Ishuri Umuco’, ribafasha kwiga umuco nyarwanda urimo kubyina bya gakondo, kwiga ikinyarwanda n’ibindi.

Nziza Bethel David n’uburyo u Rwanda rusigaye ari ruto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter