Search
Close this search box.

Yatangije ubucuruzi abikesheje imbuga nkoranyangambaga!

Imbuga nkoranyambaga zamaze kwinjira mu buzima bwa benshi ku buryo usanga umuntu ufite konti kuri ‘Instagram’ adashobora kumara isaha atarebyeho, ibyashyizweho cyangwa abakunze ibyo yashyizeho.

Nubwo zikoreshwa na benshi bashaka kuganira ariko hari n’abandi bamaze kumenya ibanga ryo kuzibyaza umusaruro, ku buryo ubu bari kuzisaruramo agatubutse.

Umutoni Nadia ni umwe mu bakobwa bamenyekanye kuri ‘Instagram’ kubera amafoto agenda ashyiraho akundwa na benshi, bigaragarira mu bamukurikira kuri uru rubuga bamaze kurenga ibihumbi 250.

Benshi bakunze amafoto ye ashyiraho ariko imbuga nkoranyambaga zarenze igikoresho cy’icyutumanaho, ahubwo zihinduka akazi ke ka buri munsi.

Umutoni yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga bisanzwe, ariko aza kubona ko byazabyara inyungu ashyiramo imbaraga.

Ati “Mu 2017 nibwo natangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga narabikunda bisanzwe, njyenda nzikoresha bigenda bizamuka. Nazikoreshaga nk’akazi nkifotoza ngashyiraho kenshi.”

“Nakoresheje imbuga nkoranyambaga mfite intego numva bizantunga rero ntangira ku bikora nk’akazi, mu 2018 natangiye kujya namamaza ibigo bitandukanye kuri Instagram ntangira kubona amafaranga.”

Umutoni ni umwe mu bagiye bamamaza ibigo bitandukanye binyuze ku kuba akurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yabibyaje umusaruro atangira gukora ubucuruzi mu mafaranga yakuyemo.

Umutoni kuri ubu ifite saloon itunganya imisatsi y’abagore n’abagabo, inzara, ‘makeup’ inacuruza ibikoresho by’ubwiza yise ‘Beauty Mark’ iherereye i Gikondo.

Avuga ko yatangiye akora ‘makeup’ ku mafaranga ibihumbi 300Frw yari yakuye ku mbuga nkoranyambaga bigenda byaguka kugeza agize saloon.

Ati “Ntabwo natangiye mfite saloon natangiye mfite ahantu nkorera ‘makeup’ hato ariko kuko nabikundaga byagiye bizamuka ubu ngeze kuri saloon, ubusanzwe ndi umuntu ukunda gukora, amafaranga nagiye nkorera ku mbuga nkoranyambaga ngenda nyabika kugeza ngeze kuri ibi.”

Umutoni wirengagije imbogamizi zitandukanye yahuye nazo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zamugejeje kuri byinshi bimufitiye inyungu mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Hari byinshi nungukiye ku mbuga nkoranyambaga harimo kunguka abantu, amahirwe atandukanye ndetse no kubona inyungu z’amafaranga.”

Aha niho ahera agira inama urubyiryuko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubyara inyungu.

Umutoni Nadia avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byamubyariye inyungu zitandukanye
Iyi salon yagenewe abagore n’abagabo
Umutoni acuruza n’ibikoresho bitandukanye by’ubwiza
Umutoni avuga ko yashinze salon biturutse ku mafaranga yakoreye ku mbuga nkoranyambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter