Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yakebuye abibwira ko kuba umusirimu ari ugutakaza ibyo wari ufite nk’ururimi n’umuco, ababwira ko baba bibeshya.
Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa 2 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, aganiriza Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko abana bavukiye mu Bubiligi bari mu Rwanda.
Yaberetse ko no mu buhungiro kuva mu 1959 ubwo Abatutsi bamwe bicwaga, abandi bagatwikirwa bakomeje kuvuga Ikinyarwanda nubwo kucyiga bitaboroheraga.
Gen (Rtd) Kabarebe yababwiye ko uwumva ko yasirimutse kubera guta umuco n’ururimi kavukire rwe yibeshya, kuko Ikinyarwanda ari ururimi rukomeye cyane.
Ati “Abantu baribeshya ngo iyo uteye imbere, iyo usirimutse ikintu cya mbere ugomba kwiyambura ni icyo ufite, n’ingendo igahinduka, imvugo igahinduka ukibaza ko ari bwo busirimu ariko ntabwo ari byo biba ari ukwibeshya. Ikinyarwanda ni ururimi ruremereye, rukomeye cyane, waba uruvuze waba utaruvuze.”
“Buriya Umunyarwanda mu muco wacu hari ururimi umuntu akoresha atavuze. Umuntu arakubona gutya yagushinga ijisho akaba aravuze”
Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Amb. Robert Masozera yatangaje ababyeyi bafite abana baba mu mahanga bafite umurimo ukomeye wo kubigisha Ikinyarwanda.
Ati “Hari icyuho kinini cyane mu bumenyi bw’Ikinyarwanda mu Banyarwanda baba mu mahanga. Abana baba mu mahanga iyo batashye baje mu biruhuko bibagora gusabana no kumvikana na bagenzi babo, na babyara babo bo mu Rwanda ndetse n’ababyeyi babo basigaye hano.”
Ababa mu Bubiligi batangije ishuri ‘Umuco’ ryigisha abana Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda ndetse basuye u Rwanda basobanurirwa birambuye ibyerekeye umuco n’amateka y’igihugu babyirebera.